Kamonyi-Rukoma: Mutekano yakubise ndetse akomeretsa umugore w'abandi bapfa ikiro cy'Umuceri n'isukari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, yakubise ndetse akomeretsa mu mutwe umugore w'abandi amusanze muri Butiki aho acururiza. Intandaro yabaye ikiro cy'umuceri n'isukari yatumye umwana.

Aganira na intyoza.com, umugabo w'uyu mugore wahohotewe yavuze ko umugore we Mukarwego Domitika yakubiswe kandi agakomeretswa bikomeye mu mutwe na Niyitanga Pierre waje akamusanga muri Butiki nyuma y'uko yari ashyiriwe ikiro cy'umuceri n'isukari yatumye umwana, yabigarura bakamubwira ko ibiribwa byakuwe muri Butiki bitagarurwamo.

Ubwo Umunyamakuru yageraga ku Murehe aho Mutekano yakubitiye Mukarwego, Umugabo we wari wasigaye acuruza, yagize ati' Ubu umugore wanjye ararwaye ndetse yagiye kwa muganga, nta n'ubwo abasha gukora kandj n'umutwe uragenda ubyimba. Bikiba ku wa Gatandatu, twagiye kuri RIB I Rukoma ari nabo batwohereje kwa muganga.

Avuga uko byagenze, uyu mugabo avuga ko Mutekano usanzwe ufite Resitora hafi aho yohereje umwana kugura ikiro cy'umuceri n'isukari, barabimuha aragenda ariko agaruka avuga ko babyanze ngo ni bamusubize amafaranga, bamubwira ko ibyakuwe mu iduka bikajyanwa hanze bitagarurwa.

Umwana batamusubije amafaranga yasubiyeyo, agarukana n'uwamutumye ariwe Mutekano, nawe bamubwira ko batakwakira ibiribwa byaguzwe bikajyanwa hanze bikaba bigaruwe. Mu gucyocyorana, ngo nibwo Mudugudu yahise afata umunzani wari uraho awukubita uyu mugore Mukarwego inshuro ebyiri mu mutwe yikubita hasi, abaturage barahurura kubakiza.

Ubwo ibi byabaga, uyu mugabo wa Mukarwego avuga ko we atari hafi aho, ko bamuhuruje bamubwira ko umugore we ahohotewe bikomeye n'ushinzwe Umutekano.

Ubwo Umunyamakuru yageraga aha ku Murehe, ntabwo yabashije kubona uyu mukuru w'Umutekano, Niyitanga Pierre uvugwaho uru rugomo. Amakuru ahari ni uko nyuma y'ibyabaye atari kuboneka bisanzwe atinya ko afatwa agashyikirizwa RIB.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/10/15/kamonyi-rukoma-mutekano-yakubise-ndetse-akomeretsa-umugore-wabandi-bapfa-ikiro-cyumuceri-nisukari/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)