Kamonyi: U Rwanda rurarinzwe kandi nta muntu ushobora kurutinyuka muri aka karere-Gen. Maj Vincent Gatama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Ingabo(RDF) mu Ntara y'Amajyepfo, Gen. Maj Vincent Gatama yabwiye abayobozi batandukanye bo mu mirenge ya Kayenzi na Karama kudatezuka mu gushyira imbaraga m'ubufatanye n'izindi nzego ku kubungabunga Umutekano. Yasabye abayobozi kwegera no gufasha abaturage mu rugendo rw'iterambere. Yabijeje ko ku kijyanye n'Umutekano u Rwanda rurinzwe ku nkiko zose, ko muri aka karere nta muntu wahirahira arutinyuka. Gusa hasi iyo imbere mu baturage ishyamba si ryeru.

Gen. Maj Vincent Gatama, ibi yabivugiye mu nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2024, yitabirwa n'abagize inama y'Umutekano itaguye ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, abagize inama y'Umutekano itaguye ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, itumirwamo kandi abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Umurenge, abikorera hamwe n'abahagarariye Amadini n'amatorero.

Bamwe mubitabiriye iyi nama.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyi nama, Gen. Maj Vincent Gatama yavuze ku ngingo zitandukanye zirebana n'imibereho myiza y'umuturage w'u Rwanda, ariko ageze ku kijyanye n'Umutekano ahera ku nkiko z'Igihugu, agira ati' Ntangiriye ku mbibi z'Igihugu, u Rwanda rurarinzwe kandi nta muntu ushobora gutinyuka u Rwanda muri aka karere kubera uburyo rurinzwemo. Ibyo byo turabibijeje kuko niyo nshingano ya mbere y'ingabo z'Igihugu, kurinda u Rwanda n'Ubusugire bwarwo'.

Nk'Umuyobozi w'Ingabo ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo ifite uturere umunani, avuga ko n'ubwo ku nkiko zose z'Igihugu nta kibazo na kimwe bahafite ku kijyanye n'Umutekano bitewe n'uburyo harinzwe, ahamya ko ikibazo gikomeye k'umutekano kiri imbere mu gihugu rwagati mu baturage, mu miryango.

Uhereye ibumoso ni; SP Furaha/DPC Kamonyi, akurikiwe n'Umuyobozi wa RIB ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, akurikiwe na Meya Dr Nahayo Sylvere, akurikiwe na Gen. Maj Vincent Gatama, akurikiwe na Mwizerwa Rafiki/Gitifu Kayenzi.

Ati' Raporo tubona, ni uko mwebwe mushobora kubona iya Kayenzi na Karama( ku bari mu Mirenge), Meya nawe akabona iya Kamonyi. Njyewe rero mbona iz'uturere Umunani. Iyo ubirebye byose hamwe, usanga dufite ikibazo cy'Umutekano imbere mu baturage bacu. Ibyo rero, ni ibibazo byanyu, byacu! Ni twe tugomba gushaka ibisubizo byabyo kuko tubona impfu, abishwe na bagenzi babo, abiyahuye, abakubiswe bagakomereka bakajya mubitaro…, biba ari byinshi cyane'.

Gen. Maj Vincent Gatama, yibukije abari muri iyi nama ko zimwe mu mpamvu zitera; Gukubita, Gukomeretsa kuvamo kwica, Ubujura….ari ukugira imburamikoro mu miryango abantu barimo nyamara hari abagafashije mu kubikumira.

Yakomeje yibutsa ko imyubakire y'inzego z'Igihugu imanuka ikagera ku muturage, ko kandi uko yubatse ari ukugira ngo ibashe gutanga ibisubizo. Ati' Ntabwo twaza hano tuje kubaha ibisubizo, twaza hano tuje kumva imbogamizi gusa mufite mu gutanga ibisubizo'. Yakomeje abahamiriza ko badakwiye kuba bashakira ibisubizo mu nzego z'ubuyobozi zije zibasanga kuko uburyo bw'imyubakire y'inzego z'Igihugu kugera ku muturage hasi aribwo bukwiye kuba hafasha mu gutanga ibisubizo.

Ashingiye ku kuba hari ibigaragara nk'ibibazo nyamara bitakagombye bitewe n'uko inzego zubatse kugera ku muturage ariho hakabaye hava ibisubizo, yababwiye ko ikibazo gishobora kuba uko inzego zubatswemo, uko zihuza(Coordination). Ati' Uburyo inzego zubatswemo, zihura zite mu gushaka ibisubizo no kubijyana muri Communauté/Community( mu muryango) y'Abanyarwanda'. Yakomeje ababwira ko mu gihe batarumva icyo imyubakire y'inzego zegerejwe abaturage bivuze byaba ari ikibazo gikomeye. Ati' Muri structure( mu myubakire y'izo nzego) ni ugutanga ibisubizo'.

Gen. Maj Vincent Gatama, yabwiye abitabiriye iyi nama ari nabo ahanini begereye abaturage, babashinzwe ko icyo bakwiye kuba basaba inzego zibari imbere icyo bakwiye kuba bazisaba ari ibibafasha mu gutanga ibyo bisubizo, bakagaragaza n'imbogamizi zaba ziri mu gutuma batabona ibisubizo.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/10/22/kamonyi-u-rwanda-rurarinzwe-kandi-nta-muntu-ushobora-kurutinyuka-muri-aka-karere-gen-maj-vincent-gatama/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)