Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n'ubundi yasambaga. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Kongo isanzwe imeze nk'umurwayi uri muri koma, bisaba kwigengesera ngo utamukanga bikaba byamuhuhura.' Ubu ni ubusesenguzi bw'abamaze igihe bakurikiranira hafi ibibera muri Kongo, basanga guhindura itegekonshinga, nk'uko Perezida Tshisekedi abiteganya, byakongera intugunda mu gihugu gisanzwemo ubushyamirane n'intambara.

Byari bimaze igihe bihwihwiswa mu itangazamakuru, ariko benshi bakumva Tshisekedi adashobora kubirota, kuko azi ko byatuma ibintu birushaho kuba bibi, mu gihugu gisanzwemo umwuka mubi cyane.

Kubifata nk'ibihuha kandi abantu babishingiraga ku iyirukanwa rya Augustin Kabuya, muri Nyakanga uyu mwaka wasezerewe ku mwanya w'umunyamabanga mukuru w'ishyaka 'UDPR' riri ku butegetsi, mubyo yazize hakaba harimo kuba yaratangaje ko hari igitekerezo cyo guhindura itegekonshinga.

Nyamara, ubwo yari mu mujyi wa Kisangani kuri uyu wa gatatu, Perezida Tshisekedi yavanyeho ibyafatwaga nk'impuha, yemeza mu ruhame ko 'itegekonshinga rya Kongo rigomba guhinduka, rikajyanishwa n'ibihe'.

Abantu banyuranye twavuganye bari muri Kongo, barahamya ko, nyuma y'ijambo rya Tshisekedi, hari abaturage bariye karungu hirya no hino muri Kongo, ahateganyijwe imyigaragambyo karundura mu minsi ya vuba, yo kwamagana icyo bise' umugambi wo gushimuta burundu ubutegetsi'.

Ibi bije kandi bisanga benshi mu baturage, cyane cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, bashinja Tshisekedi kwiba amajwi ubugira kabiri, mu matora y'umukuru w'igihugu yo muw'2018 na 2023. Guhindura itegekonshinga rero, agamije kongera manda ngo agundire ubutegetsi yagiyeho mu buryo butavugwaho rumwe rero, bikaba ari nko gusuka peteroli mu muriro.

Muri Kongo kandi hasanzwe intambara zishingiye ku miyoborere yananiwe gukemura ibabazo byabaye akarande mu gihugu. Kuyongeramo noneho ibyo guhindura itegekonshinga ngo ingoma barega gukandamiza rubanda ikomeze kwica igakiza, birumvikana ko ari ukongera ibinyoro mu bibembe.

Ese ko mu rwego rwo kwikura mu isoni, ubutegetsi bwa Kongo budasiba kuvuga ko ibibazo byose igihugu cyabo kibiterwa n'uRwanda, aka kaga Tshisekedi akuruye ko noneho azakagereka kuri nde?

Abahuza se barara amajoro bashakisha uko amahoro yagaruka muri Kongo, noneho baramenya bahera he nfo bakumire amarorerwa agiye gukururwa n'ubu busazi bushya bwa Tshisekedi n'ibyegera bye?

Tshisekedi we ntabona ko ibyo arimo ari ubwiyahuzi. Kugirango ndetse yerekane ko adakina, aho i Kisangani yahatangarije ko mu mwaka utaha azashyiraho komisiyo ivugurura itegekonshinga.

Abasenga rero nimutangire amasengesho yo kwiyiriza, musabe Imana kuvana Tshisekedi ku izima, areke uwo mushinga wo gucukurira Kongo imva, ariko nawe atiretse.

The post Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n'ubundi yasambaga. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/karabaye-umugambi-wa-tshisekedi-wo-guhindura-itegekonshinga-uhuhuye-kongo-nubundi-yasambaga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=karabaye-umugambi-wa-tshisekedi-wo-guhindura-itegekonshinga-uhuhuye-kongo-nubundi-yasambaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)