Karongi: Abahinzi bagiriwe inama yabafasha guhagana n'ingaruka z'imvura itaragwiriye igihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu butumwa bwatangiwe mu kibaya cya Mvurwa mu Murenge wa Murambi ku wa 8 Ukwakira 2024, ahatangirijwe ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2025A ku rwego rw'Akarere ka Karongi.

Ni igihembwe gitangijwe mu gihe mu matariki nk'aya bamwe abahinzi babaga bageze mu ibagara, ariko uyu mwaka bakaba baratinze guhinga bitewe n'uko imvura yaguye itinze.

Murebwayire Epiphanie yabwiye IGIHE ko kimwe n'uko basanzwe babigenza buri mwaka, uyu mwaka barimye baniyandikisha mu gufata imbuto n'ifumbire ariko ntibatera kuko bari bagitegereje ko imvura igwa.

Ati "Dufite impungenge ko uyu mwaka tutazabona umusaruro ushimishije kuko niba imvura yaratinze kugwa ishobora no kuzacika vuba imyaka itarera."

Munyeshyaka Charles yavuze ko nk'abahinzi batazi uko babyitwaramo kugira ngo bazabone umusaruro bitewe n'uko imvura yaguye itinze.

Ati 'Imirima twayiteguye ku gihe tubura imvura, none iguye igihe cyarahise. Imbere turabona hatazaba heza kubera imvura itagwiriye igihe."

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Karongi, Gahutu Mbabarira Anastase, yavuze ko Umurenge wa Murambi utangiye ihinga utinze kuko watinze kubona imvura.

Ati 'Ni yo mpamvu twaje kubabwira ngo na bo bafate isuka bashoke imirima, batere kugira ngo nabo bazabone ikibatunga."

Umuyobozi wa RAB, Ishami rya Gakuta rikorera mu turere twa Karongi na Rutsiro, Kimenyi Martin, yabwiye IGIHE ko nta minsi ibiri irashira imvura y'umuhindo itangiye kugwa mu Murenge wa Murambi.

Ati 'Icyo dukangurira abahinzi ni ugutera vuba, tukaba twarangije gutera ibigori bitarenze tariki 11 Ukwakira, tukabona kujya guhinga izindi mbuto zitandukanye."

Kimenyi yavuze ko intego ya Guverinoma y'u Rwanda ari uko Abanyarwanda bagira ibiryo kandi ibyo ngo kubigeraho bisaba gukoresha imbuto y'indobanure, ishwagara, ifumbire y'imborera n'iy'imvaruganda, kurwanya indwara n'ibyonnyi, kubagara ku gihe, gusarura no guhunika neza umusaruro.

Abahinzi basanga icyaba umuti urambye mu kubafasha guhingira igihe kabone nubwo imvura yaba yaguye itinze ari uko Leta yaborohereza kubona imashini n'ibindi bikoresho byifashishwa mu kuvomerera kuko nubwo Leta ishyiraho nkunganire nk'abahinzi basanga ibi bikoresho bigihenze.

Mu Karere ka Karongi, ubuso buhingwaho ibihingwa ngandurarugo bugeze kuri hegitari 32000, naho ikibaya cya Mvurwa cyatangirijwemo igihembwe cy'ihinga gifite ubuso bwa hegitari 12.

Abahinzi bo mu Karere ka Karongi basabwe kwihutisha itera mu guhangana n'ingaruka zo kuba imvura yaraguye itinze
Mu Karere ka Karongi, igihembwe cy'ihinga cy'umuhindo wa 2025 cyatangirijwe mu Murenge wa Murambi
Abaturage bahinze bagasatira inkombe z'Ikiyaga cya Kivu babujijwe gutera imyaka kuko bahinze ahatemewe
Aba bahinzi bari gushyira ifumbire mvaruganda mu mirima
Abahinzi basabwe gukoresha ifumbire kugira ngo babone umusaruro mwinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abahinzi-bagiriwe-inama-yabafasha-guhagana-n-ingaruka-z-imvura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)