Abaturiye uwo mugezi bavuga ko hahozeho ikiraro cyananyurwagaho n'ibinyabiziga ariko kiza gusenyuka burundu. Cyahuzaga utugari twa Bubazi na Gitwe mu Murenge wa Rubengera.
Abaturage bakoreshaga icyo kiraro baganiriye na BTN, bavuze ko igiteye impungengege kurushaho ari abanyeshuri n'abarezi babo na bo bambuka uwo mugezi mu buryo bwo kwirwanaho ariko buteje ibyago cyangwa bakarara nzira.
Umwe yagize ati 'Abana b'abanyeshuri biga ku Kanyamurinda no ku Kabuga barara mu nzira n'abarimu babo ntibabone uko baza kwigisha. Hari n'abandi baza kwishoramo bambuka kandi batazi koga ugasanga bari kurwana n'amazi'.
Umwe mu bambutsa abo bantu yagize ati 'Uyu mugore yari avuye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi mbona yabuze uko yambuka kuko umugezi wari wuzuye nanga kumusiga ndamwambutsa. N'iyo umugezi utuzuye amazi aba ari ibiziba ukandagiramo ugahita uhindana'.
Umwe mu bari bamaze kwambutswa bamuhetse mu mugongo, na we yagize ati 'Nari mvuye kwa mugannga ngeze hano mbona uyu mwana wanjye ni muto ntiyampeka. Nahise niyambaza uriya musore ngo ampeke. Biratubangamiye kuko hananyuraga ibinyabiziga, ubu ntibyashoboka. Nk'iyo umumtu arwaye ntashobora kwiyambutsa amazi yamutwara'.
Abo baturage bahuriye ku cyifuzo cyo kongera kubakirwa icyo kiraro kuko uretse izo mpungenge zo kwambuka n'ubuhahirane busa n'ubwahagaze aho nk'imodoka zazaga kuhapakira umucanga na zo zabaye nke bitewe n'uko iziri hakurya zitagera hakuno n'iziri hakuno ntizigere hakurya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yemereye IGIHE ko hari abaturage bambuka uwo mugezi bavogereye ariko avuga n'icyo ubuyobozi bwagerageje gukora.
Ati 'Icyo kiraro koko cyatwawe n'ibiza cyari ikiraro kinini imodoka zacagaho. Mu rwego rwo gushaka igisubizo nk'ubuyobozi, hafi y'ahari icyo kiraro hubatswe ikindi kiraro cyo mu kirere ubu ni cyo kiri gukoreshwa'.
Nkusi yasobanyuye ko impamvu hari abakivogera mu mugezi wa Ndaba ari uko icyo kiraro cyo mu kirere cyubatswe ahatari aho icyo kindi cyahoze bigatuma hari abanga kugicaho bakavogera mu mazi kubera ko kujya aho kiri bisa no kuzenguruka.
Ibyo ariko ngo byakozwe mu nyungu z'ubuhahirane bw'abahatuye kuko hari ibiraro bibiri byari bimaze gucika noneho hubakwa icyo cyo mu kirere hagati na hagati kugira ngo gifashe abahambukiraga bose.
Yongeyeho ko umurenge ayobora watanze ubusabe ku karere ngo bubakirwe igikomeye kuko umuganda utabasha kububakira ikindi, gusa asaba abaturage ko bajya bakoresha icyo cyo mu kirerere kuko kwambuka umugezi wuzuye byo biteje ibyago.
Icyo kiraro kimaze imyaka irenga ibiri n'igice gisenyutse, gusa ntibizwi igihe ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi buzubakira ikindi kirambye.