Karongi: Abanyamabanga nshingwabikorwa bane basezeye ku mirimo bitunguranye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko aba bayobozi basabwe kwandika basezera ku mirimo nyuma y'uko hari inama ya Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba n'Umuyobozi w'Akarere yagombaga kubera muri uyu murenge mu masaha ya mu gitondo kuwa Kabiri, ntibe bitewe n'umubare muto w'abaturage bayitabiriye.

Ubwitabire buri hasi muri iyi nama bivugwa ko aribwo bwabaye intandaro yo gusaba aba banyamabanga Nshingwabikorwa gusezera ku mirimo.

Ni icyemezo kitavugwaho rumwe kuko Umurenge wa Murundi wabonye imvura itinze abaturage bakaba bahugiye mu mirimo y'ubuhinzi.

IGIHE yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi ariko ntibyakunda kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga.

Mu karere ka Karongi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa bane barimo uw'Umurenge wa Murundi baseseye ku mirimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abakozi-bane-basezeye-ku-mirimo-bitunguranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)