Karongi: Hagiye guterwa ibiti miliyoni 1,2 mu kurwanya ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangarijwe mu murenge wa Mubuga ku wa 18 Ukwakira 2024, nyuma y'umuganda waterewemo ibiti birenga ibihumbi 12 muri gahunda yo gusazura ishyamba ry'abapadiri riri mu mbago z'ishuri ryisumbuye rya Mubuga.

Muri Gicurasi 2023, Akarere ka Karongi ni kamwe mu twibasiwe n'ibiza bikomeye byabaye mu Rwanda bigatwara ubuzima bw'abaturage, ibikorwaremezo, n'imyaka.

Mu ngamba aka karere kafashe mu kubikumira harimo no gutera ibiti bifata ubutaka ku misozi.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Karongi, Gahutu Mbabarira Anastase avuga ko muri uyu mwaka aka karere gafatanyije n'abafatanyabikorwa bako bafite gahunda yo gutera ibiti birimo amashyamba n'ibiti bivangwa n'imyaka.

Ni igikorwa akarere ka Karongi kazafashwamo n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo n'Ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda ishinzwe kurengera Ibidukikije no guhangana n'Imihindagurikire y'ibihe RCCDN.

Umuyobozi wa RCCDN, Vuningoma Faustin yavuze ko mu mpamvu zatumye bahitamo gutera ibiti birenga ibihumbi 220 mu karere ka Karongi harimo kuba mu mwaka ushize haribasiwe n'ibiza.

Ati 'Muri uyu murenge wa Mubuga turateganya kuhatera ibiti ibihumbi 220 bigomba kuba bifite ubukure bwiza mu myaka itanu iri imbere'.

Umuyobozi wa ES Mubuga, Padiri Niyonsenga Jean de Dieu yavuze ko mu byo biteze kuri ibi biti harimo gutanga umwuka mwiza ku banyeshuri no kuzamura ubukungu bw'ikigo.

Ati 'Harimo n'ubukungu kuko ibiti iyo bikuze biragurishwa, biracanwa, birabazwa, birubakishwa, igiti gifite akamaro kenshi'.

Abaturage b'umurenge wa Mubuga bitabiriye umuganda wo gutera ibiti bavuze ko bamaze gusobanukirwa akamaro ka byo ndetse ko nta we ushobora kubyangiza barebera.

Turebe wo mu Mudugudu wa Mara, Akagari ka Nyagatovu yabwiye IGIHE ko ibiti ari ingirakamaro kuko bikurura imvura ikagwa mu gihe iba yabuze.

Ati 'Ibiti bifata ubutaka ntibutwarwe n'isuri n'inkangu, hari n'ibivura indwara nk'izi ntusi za mayideni twateye hari nk'igihe umuntu akuraho ibibabi akabinywa agakira indwara yarwaye'.

Nyiraneza Marie Jeanne yavuze ko adashobora kubona umuntu yonona igiti ngo arebere kuko yamaze gusobanukirwa ko igiti ari ingirakamaro.

Ati 'Ibi biti duteye tuzabisigasira nta we tuzemera ko aragiramo amatungo kugira ngo atabyangiza bitarakura'.

Mu mwaka w'ingengo y'imari 2024-2025, akarere ka Karongi gateganya gutera ibiti 1.246.000 birimo 800.000 bivangwa n'imyaka no gutera ishyamba rya hegitari 30.

Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere mu karere ka Karongi, Gahutu Mbabarira Anastase yavuze ko bagiye gutera ibiti birenga miliyoni 1,2
Karongi hagiye guterwa amashyamba ya hegitari 30
Inzego z'umutekano ziri mu bitabiriye umuganda wo gutera ibiti
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mubuga, Uwimana Phanuel atera igiti
Umuyobozi wa RCCDN, Vuningoma Faustin atera igiti i Karongi
Imisozi ya Karongi iri guterwaho ibiti mu kurwanya isuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hagiye-guterwa-ibiti-miliyoni-1-2-mu-kurwanya-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)