Karongi: Hashyizweho ingamba nshya mu gufasha amashuri gutsindisha neza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko bimwe mu bigo bitsindisha 100% bikagira n'umubare munini w'abanyeshuri bahabwa amabaruwa abajyana kwiga mu bigo by'indashyikirwa bicumbikira abanyeshuri ariko hakaba ibindi bigo bibura umunyeshuri n'umwe utsinda ku buryo yabona ibaruwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze amashuri afite imitsindishirize iri hasi biterwa n'uko ubuyobozi bw'ikigo buba budakurikirana imyigire y'abanyeshuri, imyigishirize y'abarimu n'iyubahirizwa rya porogaramu.

Ati 'Twashyizeho gahunda yo kwigiranaho, abafite ibyiza bakora bagenzi babo bakaza kubasura bakagira ibyiza bavoma kuri bya bigo bakajya kubikora iwabo'.

Mu bigo 10 bya Leta byatsindishije cyane bizami bisoza icyiciro rusange tronc commun harimo mu mwaka w'amashuri 2023/ 2024, harimo ishuri ryisumbuye rya Rugabano riherereye mu murenge wa Rugabano, Urwunge rw'amashuri rwa Mutagatifu Jozefu mu Birambo riherereye mu murenge wa Gashari, college saint marie Kibuye, ES Kirinda, ES Mubuga, GS Bisusa, GS Kagombyi, GS Rubona na ES Bisesero.

Naho mu mashuri 10 ya Leta yatsindishije neza mu mashuri abanza harimo GS Kibuye, GS Nyegabo, EP Karehe, GS Kirambo, GS Hanika, GS Ruragwe, GS Gataka na GS Nyabiheke.

Inama z'abayobozi b'ibigo bitsindisha cyane

Abayobozi b'ibigo by'amashuri byo mu karere ka Karongi byabaye indashyikirwa mu gutsindisha cyane mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye n'ibyo mu mashuri abanza mu 2023/2024 bahuriza ku ngingo ivuga ko kwihutisha porogamu ku banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta bagasagura igihe gihagije cyo gukora imyitozo n'amabazwa aribyo bituma batsindisha abanyeshuri benshi.

Ishuri ryisumbuye rya Rugabano, mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ryakoresheje abanyeshuri 107 batsinda bose ariko 103 batsindira ku manota menshi bituma babona amabaruwa abajyanama mu bigo by'indashyigikirwa bicumbikira abanyeshuri.

Umuyobozi wa ES Rugabano, Ndihokubwimana Fraudouard yabwiye IGIHE ko ibanga bakoresha rituma bahora baza mu bigo bya mbere mu gutsindisha abanyeshuri benshi ari ubufatanye hagati y'abarezi,ababyeyi n'abanyeshuri.

Ati 'Abana duhorana nabo, tukabaganiriza bakatubwira aho bafite imbogamizi mu myigire tukaziganiraho nk'abarimu tukazikemura bityo bakiga neza. Umwaka ushize ikindi twakoze ni ukwihutisha porogaramu y'abasoza ibyiciro kugira ngo bagire umwanya uhagije wo gukora amasuzuma abategurira kuzakora ikizamini cya Leta (tests)".

Magingo aya ishuri rya ES Rugabano rifite abanyeshuri 512 barimo abahungu 236 n'abakobwa 276.

Mujawayesu Madalene, umaze imyaka 20 yigisha isomo ry'Ikinyarwanda muri ES Rugabano avuga ko kuba kuri iri shuri abanyeshuri bakorera mu matsinda bagatira ibitabo bagasoma, ugize icyo atumva akabaza mwarimu cyangwa akabaza mugenzi we igihe mwarimu adahari bituma abanyeshuri batsinda ari benshi.

Mu ishuri rya GS St Joseph Birambo, bakoresheje abanyeshuri 82 bose baratsinda, ariko 80 bagira amanota menshi yatumye babona amabaruwa abajyanama mu bigo by'indashyikirwa bicumbikira abanyeshuri.

Umuyobozi w'iri shuri, Frere Mupenzi Jean Bosco yabwiye IGIHE ko ibanga bakoresha ari ugutanga amasuzuma menshi abanyeshuri bakazagera igihe bicara mu kizamini cya Leta ubwoba n'igihunga byarashize

Avuga ko ikindi gituma batsindisha cyane ari uguha abanyeshuri umwana wo kwidagadura binyuze mu mikino, imbyino, indirimbo n'ibyivugo n'ibindi bitewe n'icyo buri wese yisangamo.

Mu karere ka Karongi habarurwa ibigo by'amashuri 194 birimo 19 by'amashuri y'imyuga.

Mu karere ka karongi hashyizweho gahunda yo kwigiranaho mu bigo by'amashuri mu rwego rwo kuzamura imitsindire mu karere
Umuyobozi wa ES Rugabano, Fraudouard Ndihokubwimana, avuga ko gukorera hamwe no kwihutisha porogaramu aribyo bituma batsindisha cyane
Mujawayesu Madeline umaze imyaka 20 yigisha Ikinyarwanda avuga ko amasuzuma menshi afasha abanyeshuri gutsinda neza ikizamini cya Leta
Ishuri rya ES Rugabano ryigaho abanyeshuri barenga 500 baturuka mu turere twose tw'u Rwanda
ishuri rya GS St Joseph Birambo riri mu mashuri atsindisha cyane mu karere ka Karongi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-karongi-kaciye-umuvuno-mushya-witezweho-gufasha-amashuri-gutsinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)