Karongi: Huzuye ishuri rya miliyari 1.3 Frw, rizigisha ibyo gukora ubwato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Magingo aya iri shuri ryatangiye kwigirwamo, ryigisha amashami arimo Software Development na Electrical Technology, gusa ishami ryo kwigisha uburyo bwo gukora ubwato no kubukanika, ntabwo riratangira.

Bamwe mu baturage b'aka karere bari bagaragaje impungenge bibaza impamvu iri shami ritaratangira.

Kwizera Jean Bosco utuye hafi y'iri shuri yabwiye IGIHE ko batunguwe no kuba amashami yagaragajwe nk'umwihariko w'iri shuri nta na rimwe ryatangiranye.

Ati 'Turategereje ngo turebe niba koko ayo mashami batubwiye yo gukora no gutwara ubwato azigishwa."

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere dutanu two mu Ntara y'Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu. Aka karere gafite umwihariko wo kuba ariko karere rukumbi mu Rwanda karimo uruganda rukora ubwato mu buryo bugezweho.

Umuyobozi w'uru ruganda, Alain Munyaburanga, aherutse gutangaza ko kuba mu Rwanda nta shuri rihari ryigisha gukora, gukanika no gutwara ubwato ari ikibazo.

Ibi abishingira ku kuba abanyeshuri uruganda Afrinest ruhuguye bahita batwarwa n'ibindi bihugu nka Kenya na Uganda.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, mu kiganiro na IGIHE yamaze impungenge abaturage banyotewe no kwiga ibijyanye no gukora no gutwara ubwato, ndetse n'ubworozi bw'amafi ashimangira ko iri shuri rizabyigisha nubwo bitari mu mashami iri shuri ryatangiranye.

Ati 'Ntabwo twababeshye. Ririya shuri ryatangiranye ishami Electrical Technology na Software development ariko mu minsi iza ku bufatanye na RTB (Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Amasomo y'Ubumenyi ngiro) hazatangira andi mashami ajyanye no gukora ubwato, kubukanika, no kubutwara mu Kiyaga cya Kivu, ndetse n'ishami ry'ubworozi bw'amafi."

Meya Mukase ntiyatangaje umwaka aya mashami mashya azatangiriramo gusa yavuze ko azagenda atangira mu bihe bitandukanye kuko harimo izikiri gukorerwa integanyanyigisho.

Mu nta ngiriro za 2023 nibwo mu kagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga w'Akarere ka Karongi, hatangiye imirimo yo kubaka ishuri ry'icyitegererezo mu kwigisha amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro, Mubuga TSS.

Iri shuri ryubatswe na Guverinoma y'u Rwanda ku nkunga ya Banki y'Isi, magingo aya ryigirwamo n'abanyeshuri 92, barimo impunzi 11.

Ni ishuri biteganyijwe ko rizigamo abanyeshuri 600, bose bacumbirwa mu kigo, ndetse rizaba ririmo amashami ataboneka ahandi arimo gukora, gukanika no gutwara ubwato mu kiyaga cya Kivu n'ubworozi bw'amafi.

Nubwo biri uko ariko, IGIHE yasuye iri shuri isanga rifite ishami abiri ry'ikoranabuhanga mu mashanyarazi n'ishami ryo gukora ubwonko bwa mudasobwa, Software development.

Ishuri rya Mubuga Technical Secondary School ryuzuye ritwaye miliyari 1 na miliyoni 332Frw.

Ishuri rya Mubuga Technical Secondary School ryuzuye mu Karere ka Karongi
Iri shuri rizigisha abanyeshuri bagera kuri 600



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-huzuye-ishuri-rya-miliyari-1-3-frw-rizigisha-ibyo-gukora-ubwato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)