Karongi: Ibiganiro ku buzima bw'imyororokere byagaragajwe nk'intwaro yo kwirinda Sida - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2018 nibwo mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi ku gipimo cya Virusi itera SIDA, bugaragaza ko mu myaka 10 ishize umubare w'Abanyarwanda bafite virusi itera SIDA wagumye kuri 3% ariko ko ubwandu bushya bwiyongereye mu rubyiruko rufite hagati y'imyaka 10 na 24.

Ibi nibyo ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, hatangiza gahunda yo kuganiriza urubyiruko ku buzima bw'imyororokere no kurusaba kwirinda Virusi Itera SIDA.

Niyitanga Yvette wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye muri ES Rugabano yabwiye IGIHE ko ibi biganiro yahungukiye ko akwiye kwirinda ibishuko by'abasore akirinda gukora imibonano mpuzabitsina kugeza ashatse umugabo.

Ati 'Gukora imibonano mpuzabitsina uri ku ntebe y'ishuri bikwangiza mu mutwe bigatuma udatekereza ku masomo."

Leon Hakizimana, uhagarariye umushinga We Actx for Hope ukorera mu karere ka Karongi yavuze icyatumye bahitamo gutangira ibi biganiro mu bigo by'amashuri ari uko ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 10 na 24.

Ati 'Icyo bivuze ni uko ariho tugomba kwibanda kuko nibo Rwanda rw'ejo, niyo mpamvu tugomba kubakangurira kwirinda icyo cyago tukabasobanurira imikorere y'umubiri wabo."

Avuga ko nyuma yo kuganiriza urubyiruko bateganya no kuganiriza ababyeyi kugira ngo bage batinyuka baganirize abana babo ubuzima bw'imyororokere kuko basanze mu mpamvu zitera ubwiyongere bw'ubwandu bushya bwa HIV SIDA harimo no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw'imyororokere.

Ibi biganiro byitabiriwe n'abanyeshuri basaga 1.100 baturutse mu bigo birimo GS Rubona, GS Misagara, GS Karambo, EP Karehe na ES Rugabano ari naho byabereye.

Umuyobozi wa ES Rugabano Ndihokubwimana Fraudouard yibukije urubyiruko ko rwugarijwe arusaba kugarira
Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibishuko birushora mu busambanyi
Kwirinda biruta kwivuza by'umwihariko ku ndwara itarabonerwa umuti n'urukingo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ibiganiro-ku-buzima-bw-imyororokere-byagaragajwe-nk-intwaro-yo-kwirinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)