Mu Kiganiro Moïse Katumbi yagiranye na Jeune Afrique, yatangaje byinshi ku miyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi, anavuga ibijyanye n'ibyifuzo byo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Katumbi ashinja Tshisekedi gushaka kuguma ku butegetsi mu buryo butemewe, cyane cyane gukoresha impinduka mu Itegeko Nshinga kugira ngo abone manda ya gatatu.
Katumbi agaragaza impungenge zikomeye ku myifatire ya Tshisekedi, avuga ko ibyifuzo byo guhindura Itegeko Nshinga bigamije inyungu bwite za Tshisekedi, aho kurengera abaturage cyangwa kuzamura igihugu. Yagize ati: 'Birababaje kubona bamwe batekereza kuguma ku butegetsi aho gukorera rubanda. Kwifuza guhindura Itegeko Nshinga ku nyungu zawe bwite, ni ukwiyemeza gusubiza igihugu inyuma kurushaho.' Yongeyeho ko ibyo byose ari amayeri ya politiki ya Perezida kugira ngo akomeze kuguma ku butegetsi.
Ku bijyanye n'ubuyobozi bw'igihugu muri rusange, Katumbi avuga ko amatora ya 2018 yabaye ay'uburiganya, aho yemeza ko Félix Tshisekedi nta bubasha afite buhabwa n'abaturage. Ati: 'Félix Tshisekedi nta bubasha yemererwa n'abaturage.' Yibaza ukuntu bashobora kugirana ibiganiro na Perezida utajya yerekana ko hari ibibazo bikomeye igihugu gifite.
Ku bwe, guverinoma n'abayobozi bagize ubutegetsi bwa Tshisekedi bagakwiye gushyira imbere gukemura ibibazo by'abaturage, aho guhindura Itegeko Nshinga ku nyungu bwite z'ubuyobozi.
Ku kibazo cy'uko Katumbi yaba afite umubano n'abarwanya ubutegetsi cyangwa ashaka guteza umutekano muke, by'umwihariko ku bikorwa by'ubwubatsi byakozwe n'ubufasha bwa Katumbi mu gace ka Haut-Katanga, asobanura ko ibyo ari ibinyoma, kandi ko ibikorwa bye bigamije iterambere ry'abaturage. Yibutsa ko yagiye yubaka amashuri n'ibitaro byo gufasha abaturage kandi ko nta mugambi wo guteza umutekano muke afite.
Ku birego byo kuvugurura ibibuga by'indege mu buryo bunyuranyije n'amategeko, Katumbi agaragaza ko ibyo bikorwa biri mu murima we kandi ko amategeko amwemerera kubikora atabanje gusaba uruhushya, kuko ari ibikorwa byo gusana ibibuga by'indege bimaze igihe kirekire bikoreshejwe.
Katumbi kandi atangaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kugerageza kumubuza gukorera abaturage, ariko atemera ko ibyo bizatsinda. Yavuze ko n'ubwo Perezida Tshisekedi atigeze amubuza ibikorwa bye by'ubugiraneza, ubutegetsi buri kugerageza kumucisha bugufi binyuze mu bimenyetso bya politiki n'ibirego.
Yasobanuye ko n'ubwo yari afite umutima utuje, ibikorwa byo guhiga abo batavuga rumwe n'ubutegetsi bigamije gucecekesha abantu badashyigikiye ubutegetsi. Katumbi yatanze urugero rw'ibyo avuga, ashingiye ku rupfu rwa Chérubin Okende n'ifatwa rya Salomon Idi Kalonda, avuga ko ibyo ari bimwe mu bikorwa bishobora gukorwa mu rwego rwo gukuraho abatavuga rumwe n'ubutegetsi.
Mu gusoza Katumbi ashinja Perezida Tshisekedi gukoresha ubutegetsi mu nyungu ze bwite, no kugerageza guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo agume ku butegetsi. Katumbi akomeza kugaragaza ko ubuyobozi bwa Tshisekedi bukoresha iterabwoba n'ibinyoma mu guhangana n'abatavuga rumwe na bwo, ariko yemeza ko batazabasha kumuhagarika ngo areke gufasha abaturage bo muri RDC.
The post Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y'ubutegetsi, ubuzima bukomeza appeared first on RUSHYASHYA.