Ni amatora yabaye mu Nteko Rusange ya Sena kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024.
Sena igizwe na Komisiyo ya politiki n'imiyoborere, komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari, komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano na Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu.
Senateri Usta Kayitesi Usta yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere n'amajwi 25, na ho ku mwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo hatowe Senateri Uwera Pelagie.
Dr. Usta Kayitesi yagaragaje ko impamvu zatumye yiyamamariza uyu mwanya zirimo kuba yarize amategeko, imirimo yakoze yamuhuje na Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere ku buryo bizamufasha kuzuza inshingano.
Ati 'Imirimo nagiye nkora yampaye amahirwe yo guhura n'ibikorwa bya komisiyo ya politike n'imiyoborere. Nabaye muri Komisiyo y'Ivugurura ry'Itegeko Nshinga mu 2015 kandi iyo komisiyo igaragaza neza ibikorwa by'iyi komisiyo ya politike ikora.'
Yahamije ko n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere yari amaze imyaka igera kuri irindwi ayoboye rwatangaga raporo kuri komisiyo ya Politike n'Imiyoborere ku buryo azi neza inshingano n'imikorere y'iyi komisiyo.
Ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari hatowe Senateri Nsengiyumva Fulgence naho Visi Perezida aba Senateri Dr. Nyinawamwiza Leatitia.
Muri Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano hatowe Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, wayiyoboraga n'ubundi muri manda ishize, naho Visi Perezida w'iyi Komisiyo ni Senateri Rugira Amandin.
Senateri Rugira yagaragaje ko igihe kirekire yakimaze ari umudipolomate, bikazamufasha mu kuzuza inshinano ze.
Mu mirimo yakoze imyaka 18 yayimaze muri dipolomasi, aho imyaka ine yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane avamo ajya kuba ambasaderi.
Ati 'Indi myaka 14 nyibamo Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu binyuranye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Bubiligi na Zambia kandi ngira ngo ku bireba umutekano ibyo bihugu mvuze muzi ko hari aho bihurira n'umutekano wacu.'
Abandi batowe ni Senateri Umuhire Adrie wabaye Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, mu gihe Visi Perezida wayo yabaye Senateri Niyomugabo Cyprien ndetse bombi bahoze muri biro y'iyi komisiyo muri manda ishize.
Sena y'u Rwanda igizwe n'Abasenateri 26 barimo abagore 14 bangana na 53,9% n'abagabo 12 bangana na 46,1%. Ni ubwa mbere muri uyu mutwe hagaragayemo abagore benshi ugeranyije n'abagabo kuko manda ya gatatu icyuye igihe yari igizwe n'abagore bangana na 35%.
Sena y'u Rwanda ifite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry'amahama remezo, Gusuzuma no gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Kugenzura imikorere y'imitwe ya Politiki ndetse no gutanga ibitekerezo ku mushinga w'ingengo y'imari ya Leta.
Amafoto: Ingabire Nicole