Kayonza: Abaturage bo mu mirenge ine bari bamaze igihe kinini babogoza bagiye guhabwa amazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya amazi azaturuka ku ruganda rw'amazi ruri kubakwa mu Karere ka Gatsibo aho biteganyijwe ko ruzuzura muri Kamena 2025 rukazatwara arenga miliyari 7 Frw, ruzajya rutanga metero kibe ibihumbu 12 ku munsi harimo n'amazi azajya yoherezwa muri iyo mirenge ine yo mu Karere ka Kayonza.

Kuri ubu uretse imirimo yo kubaka uru ruganda rw'amazi mu Murenge wa Mwiri naho hatangiye kubakwa ikigega cy'amazi n'imiyoboro izacishwamo amatiyo y'amazi. Ibi bikorwa byishimiwe n'abaturage benshi bari bamaze igihe kinini babogoza kubera kubura amazi meza.

Kayitesi Phaisa yavuze ko bafite ikibazo cy'amazi ku buryo amazi abura ijerekani ikagurishwa 500 Frw mu gihe haba hari aborozi benshi bashaka no kuvomesha ayo kuhira inka zabo.

Ati ' Iyo ufite inka ushobora gukoresha ibihumbi 70 Frw ugura amazi buri kwezi kubera kuhira inka. Ubu rero twishimiye ko batangiye gucukura ubuyobozi bwatubwiye ko benda kuduha amazi meza, nahagera azadufasha kongera gusa neza kuko ubu hari byinshi byangiritse kubera kubura amazi.'

Umutoni Michelline utuye mu Kagari ka Kahi we yavuze ko muri uyu Murenge bari bafite ikibazo cy'amazi make ariyo mpamvu yakunda kubura. Yavuze ko ikigega kinini kiri kuhubakwa bakitezeho kubafasha kubona amazi meza.

Ndayambaje Jean Paul we yavuze ko bishimiye ibikorwa by'imiyoboro y'amazi byatangiye kubakwa muri uyu Murenge kuburyo biteze ko amazi babonaga aziyongera. Yavuze ko mu mpeshyi kubona amazi byagoranaga ariko ubu bizeye ko bagiye kujya babona amazi mu buryo buhoraho.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko amazi azahabwa aba baturage ari ayazaturuka mu ruganda rw'amazi ruri kubakwa mu Karere ka Gatsibo, akazagezwa no mu mirenge ya Gahini, Rukara, Murundi n'agace gato ko mu Murenge wa Mwiri.

Ati ' Icyo tubona cyiza kirimo ni uko umwaka utaha ayo mazi azaba yatangiye kugera ku baturage. Ikindi hari indi miyoboro irimo kubakwa mu rwego rw'Akarere, hari umuyoboro wa Kabuye muri Nyamirama uzageza amazi meza ku baturage ibihumbi 23, hari indi miyoboro iri kubakwa muri Ndego ndetse tunateganya ko twanazana umuriro hariya tukanakurura amazi ku baturage benshi.'

Meya Nyemazi yavuze ko hari n'indi myinshi iri gutekerezwa ku buryo abaturage benshi bagezwaho amazi meza. Yavuze ko mu mirenge y'ubworozi hari ibyuzi bihangano byubatswe, asaba aborozi ufatiraho bakayajyana mu nzuri zabo.

Ikigega cy'amazi cyamaze kubakwa mu Murenge wa Mwiri
Mu Murenge wa Mwiri batangiye gucukura imiyoboro izacishwamo amatiyo y'amazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-bo-mu-mirenge-ine-bari-bamaze-igihe-kinini-babogoza-bagiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)