Kayonza: Aborozi baturiye Pariki y'Akagera batangiye kubona ku rwunguko rwayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi modoka ebyiri bazihawe ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, bakaba bazihawe nk'urwunguko ruva mu bikorwa by'ubukerarugendo biba byarakozwe muri Pariki y'Akagera baturiye. Abahawe izi modoka ni koperative ebyiri zirimo iya GAFCO na KAFCO ziherereye mu mirenge ya Gahini na Mwili mu tugari twa Kahi na Kageyo.

Umuyobozi wa Koperative KAFCO yo mu Murenge wa Mwili, Murindabigwi Martin, yavuze ko gukura amata muri uyu Murenge bayageza ku ruganda rw'Inyange, inshuro imwe imodoka yabacaga ibihumbi 125 Frw bikaba byari imbogamizi mu gutwara amata yabo.

Ati 'Iyi modoka ije gukuraho ikibazo cy'uko twaburaga imodoka amata akaba yarara ubu rero ayo twatangaga mu gukodesha imodoka tuzajya tuyashyira kuri konte turebe ko twazanagura indi. Ubu rero ubuyobozi turabugabira gucunga umutekano neza wa Pariki ku buryo nta rushimusi uzibeshya ngo adduce mu rihumye ayangize.'

Umuyobozi wa Koperative GAFCO yo mu Murenge wa Gahini, Nzaramba Kamugisha Jimmy, yavuze ko imodoka yabatwariraga amata yabacaga ibihumbi 140 Frw inshuro imwe, wakuba n'iminsi 30 ngo ugasanga ni amafaranga menshi. Yijeje Pariki y'Akagera ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya icyayihungabanya kuko ngo ubu batarngiye kubona ko ibafitiye umumaro.

Umworozi witwa Rutembesa Moses yavuze ko imodoka bahawe bayishimiye cyane kuko ngo hari ubwo amata yabo yajyaga abura imodoka iyatwara akarara agahita apfa. Yavuze ko ubu bagiye kongera umukamo ku buryo buri mworozi yorora inka zitanga umukamo mwinshi kuko bizeye ko amata yabo azajya agera ku ruganda.

Umuyobozi wa Pariki y'Akagera wungirije ushinzwe guhuza Pariki n'abayituriye, Ishimwe Fiston, yavuze ko gusaranganya 10% umutungo wabonetse mu bukerarugendo ku baturage aribyo bituma abaturage benshi bibonamo iyi Pariki bakanagira uruhare mu kuyibungabunga.

Ati 'Iyo abaturage bayibungabunze inyamaswa ziratekana, gutekana kw'inyamaswa bisobanuye ko abazisura bazibona, uko bazibona niko hinjira amafaranga menshi hanyuma 10% akabagarukira. Urwi ruhererekane rero nirwo rutuma Pariki ibungabungwa mu buryo burambye, ubuhigi bukagabanuka kuko abantu bafite ubundi buryo bwo kubaho, gushyigikira ibikorwa by'ubworozi rero bituma ayo binjiza yiyongera bikanatuma badahiga inyamaswa.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko aborozi bahawe imodoka kugira ngo zibafashe gukuraho ikiguzi kinini batangaga ngo bageze amata yabo ku ruganda rw'Inyange. Yavuze ko hari n'indi mishinga bari gukorera mu mirenge itandatu yose ikora kuri Pariki y'Akagera irimo kubaka amasoko, ubuhunikiro n'ubwanikiro, hari ahazatangwa amashanyarazi n'ibindi bikorwa byinshi byitezweho guhindura iterambere ryabo.

Izi modoka ebyiri zaguzwe miliyoni zirenga 90 Frw buri imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara litiro 5000 z'amata. Mu mwaka ushize uturere dutatu two mu Ntara y'Iburasirazuba twagabanyijwe urwunguko rwa miliyoni 800 Frw Akarere ka Kayonza akaba ariko kahawe menshi arenga miliyoni 560 Frw kuko ariko gafite imirenge myinshi ikora kuri Pariki.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye aborozi gukoresha neza izi modoka
Imodoka bahawe buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 45 Frw ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara litiro 5000 z'amata



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-aborozi-baturiye-pariki-y-akagera-batangiye-kubona-ku-rwunguko-rwayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)