Ni uruganda ruzatwara arenga miliyari 1Frw, rukazubakwa muri gahunda ya Leta y'umushinga wa miliyoni 125$ wa RDDP2 witezweho gufasha aborozi kongera umukamo. Ni uruganda ruje rusanga izindi ebyiri ziri mu Rwanda harimo uruganda rw'umwuka ruri mu Rubirizi mu Mujyi wa Kigali ndetse n'uruganda rw'umwuka ruri i Huye.
Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere ka Kayonza, Mbasha David, yavuze ko uru ruganda rw'umwuka ruzubakwa hafi y'ibiro by'Umurenge wa Kabarondo aho hari ubutaka bunini bamaze kubona. Yavuze ko kuri ubu hakurikiyeho igice cyo kurwubaka ku buryo kizarangirana na 2025 aborozi bakanatangira kurwifashisha.
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza baganiriye na IGIHE bishimiye uru ruganda rw'umwuka rugiye kubakwa mu Karere kabo, bagaragaza ko rugiye kubafasha mu kongera icyororo, rukanakuraho zimwe mu mbogamizi zagaragaraga mu guteza intanga.
Ntagungira John wororera mu Murenge wa Gahini, yavuze ko hari igihe inka zabo zarindaga bagakenera kuziteresha intanga ntibikunde kuko abakozi bashinzwe ubworozi wasangaga nta mwuka bafite bikarangira guteza intanga bitabaye.
Ati 'Uru ruganda ni ingirakamaro cyane kuko muri iki gihe uhamagara umukozi ushinzwe ubworozi ngo aguterere intanga akakubwira ko nta mwuka afite rero niruboneka bizatuma aba bakozi babika neza izi ntanga nitubahamagara baze kudufasha byihuse tutarindiriye gutegereza.'
Niyotwagira François wororera mu Murenge wa Ndego we yavuze ko kuvugurura icyororo muri iki gihe byari bigoye kuko abakozi bashinzwe ubworozi ku mirenge wasangaga bafite intanga ariko nta mwuka bafite, kujya kuwushaka mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Karere ka Huye ngo byakundaga gutinda bigatuma inka zidaterwa intanga ku gihe cyangwa bakazitera igihe cyarenze ntizifate.
Umuyobozi w'umushinga RDDP, Gasana Ngabo Methode, yavuze ko uru ruganda rwitezweho gukemura ikibazo cy'umwuka wifashishwa mu kubika intanga z'inka. Asaba aborozi kwitegura kurubyaza umusaruro mu buryo bushoboka bwose.
Ati 'Igice cy'Intara y'Iburasirazuba ni igicumbi cy'ubworozi rero igikorwaremezo nka kiriya iyo kihaje bizafasha mu kwihutisha ya serivisi yo gutera intanga, bifashe mu kuvugurura icyororo kuko iyo intanga zitabitswe neza n'iyo uteye intanga ntabwo zifata neza.'
Umwuka wifashishwa mu kubika neza intanga ziterwa inka kuko ziba zikeneye kugenda mu bukonje bwinshi kugira ngo zitangirika. Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rukora uwo mwuka (liquid Nitrogen) ungana na litiro 2000 ku isaha.