Kepler W VC yakiranwe yombi muri Shampiyona ya Volleyball y'Abagore - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, hatangijwe Shampiyona ya Volleyball y'abagore mu Rwanda, aho ikipe ya Kepler W VC yakinnye umukino wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere ihatana na RRA W VC. Uyu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h00), ukaba wari utegerejwe n'abakunzi ba siporo by'umwihariko volleyball.

RRA W VC, imwe mu makipe akunzwe muri Shampiyona, yigaragaje mu buryo bukomeye maze itsinda Kepler W VC amaseti 3-0, mu mukino .

Kepler W VC , ku nshuro yayo ya mbere mu cyiciro cya mbere, yagerageje kwitwara neza ariko birangira itsinzwe n'ikipe imaze igihe mu marushanwa akomeye nka RRA.

Uko amaseti yagiye arangira

â€" Iseti ya mbere: Kepler W VC 18-25 RRA W VC
â€" Iseti ya kabiri: Kepler W VC 21-25 RRA W VC
â€" Iseti ya gatatu: Kepler W VC 23-25 RRA W VC

Nubwo Kepler W VC yatsinzwe amaseti yose, yagaragaje imbaraga zidasanzwe by'umwihariko mu iseti ya gatatu aho bakinnye neza bakageza amanota hafi yo gutsinda, ariko RRA W VC ibarusha ubunararibonye ibasha kwegukana amanota.



Source : https://yegob.rw/kepler-w-vc-yakiranwe-na-yombi-muri-shampiyona-ya-volleyball-yabagore/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)