Ni nyuma y'uko Umunyamakuru witwa Emma-Marie Umurerwa yari agaragaje ifoto y'ikiraro cyo mu Mudugudu wa Bigo, Akagari ka Nyarurama Umurenge wa Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro. Iyo foto igaragaza icyo kiraro cyangiritse, kinyurwaho n'umwana ugenda akambakamba.
Mu butumwa Umurerwa yanyujije kuri X yagize ati 'Ba buhinja bajya ku ishuri bakambakamba gutyo! Hari mugenzi wanjye umbwiye ko amambere haguyemo umuntu ubu ari mu bitaro.'
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yasubije uwo munyamakuru ko mu gihe barimo gushakisha uburyo bakora iyi ruhurura hamwe n'izindi ziteye inkeke mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kari gukora ibishoboka byose ngo kabe gakoze icyo kiraro mu gihe cya vuba.
IGIHE yasuye aho iyo ruhurura iherereye. Ni ruhurura nini ivana amazi mu bice byo ku Musozi wa Rebero.
Iyo imvura itari kugwa usanga bamwe mu baturage bajya gucukuramo umucanga wo kubakisha.
Amazi ayinyuramo yajyanye ubutaka ku buryo bugaragara, ruhurura ikagenda yaguka ku buryo bugaragara, ku buryo hari n'abari bahafite imirima ikagenda burundu.
Uretse ko no ku izuba kunyura kuri icyo kiraro biteye impungenge, iyo imvura yaguye biba akarusho kuko kiba kinyerera kukinyuraho bigasaba umuhanga, abana bakaramirwa n'ababyeyi babo, abandi bagaca bugufi bagakambakamba nka bimwe byagaragaye ku ifoto yanyujijwe ku mbuga.
Umuturage witwa Nsanzabahiga Jean Pierre yavuze ko iyi ruhurura yagiye yaguka mu myaka nk'itanu ishize, kuko mbere bayambukaga byoroshye bimwe byo gutera intambwe imwe ukaba ugeze hakurya.
Ati 'Mbere nta kiraro nk'iki cyari gihari ku buryo n'imodoka zambukaga zitwaye umucanga mu rugo rw'umuntu. Ariko ubu ntiyagerayo. Ikindi ubutaka bwaragiye, haba harehare, kuhambuka bikagorana bitari ku bana gusa n'abakuru. Nta gikozwe mu myaka iri imbere twaba tuvuga ibindi.'
Hafi y'icyo kiraro haba Ikigo cy'Amashuri Abanza cya Bigo, Sibomana Sylvestre na we utuye muri icyo gice agaragaza ko gukoresha icyo kiraro kw'abanyeshuri bagiye kwiga hakurya biba ari ingorababizi.
Yavuze ko bamaze kwimura icyo kiraro cy'ibiti inshuro eshatu, bijyanye n'uko ruhuruka ikomeza kwagurwa n'amazi, akagaragaza ko hatagize igikorwa cyakomeza guteza ibibazo.
Ati 'Hano hamaze kugwamo abantu batatu baba banyura kuri iki kiraro. Araza yatera intambwe akagwamo kuko amazi aba yageze hejuru. Kuhambuka biba bisaba ubuhanga.'
Aba baturage basaba ko bakorerwa ikiraro nka kimwe cyo mu kirere Umujyi wa Kigali uherutse kubaka na none ahagana haruguru y'iki gishaje biri kuri ruhurura imwe. Icyo gishya cyatashywe muri Werurwe 2024.
IGIHE yabajije Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali igihe icyo kiraro kizaba cyatunganyirijwe, Ntirenganya yavuze ko Akarere kagiye gutegura Umuganda udasanzwe ku buryo mu gihe gito kizaba cyabonetse.
Ati 'Ikigoye ni ukubanza gushaka ibikoresho ubundi byamara kuboneka bagakora umuganda bagahita babikora.'
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bufite umushinga munini wo kurimbisha umujyi ibirimo no gutunganya za ruhurura zitandukanye ziri mu bice bitandukanye byawo.
Ntirenganya ati 'Ikibazo tuba dufite ni uko tudafite ingengo y'imari yo guhita tubikora ariko tuba dufite uko tugomba kugenda tuzikora buhoro buhoro kuko turabizi ko ziteye inkeke.'
Mu gushyira mu bikorwa umushinga mugari wo gukora za ruhurura, mu 2021 Umujyi wa Kigali watangiye gusana Ruhurura ya Mpazi, iyobora amazi ava ku misozi inyuranye yo muri uyu mujyi, ikayamena muri Nyabugogo.
Ni ibikorwa byateganywaga ko bizatwara hafi miliyari 8 Frw, hagamijwe guha inzira amazi yaturukaga ku misozi itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, akagenda nta byo yangirije.
Mu Mujyi wa Kigali kandi hatangijwe umushinga wa miliyoni 80$ wo kuvugurura ibishanga bitanu biwubarizwamo bya Gikondo, Rwampara, Rugenge-Rwintare, Kibumba, n'icya Nyabugogo umushinga uzasiga na za ruhurura zibarizwa muri ibyo bice zitunganyijwe.
Amafoto: Niyonzima Moïse