Muri uyu mwaka igihingwa cy'umuceri cyararumbutse kugeza ubwo ubaye mwinshi ugahera no ku mbuga ku bwo kubura abawugura.
Muri Kanama 2024 byavuzwe ko habarurwaga toni zigera ku bihumbi 26 zasigaye zidafite abaguzi, biturutse ku kuba abatonora umuceri banawugurisha, bahisemo kugura uturuka mu mahanga bavuga ko ushobora kuba ari wo uhendutse.
Muri izo toni zitabonye abaguzi, izigera ku 5000 zitari zifite n'aho zibikwa, umuceri uri ku mbuga aho bawusaruriye.
Ni ikibazo cyari mu bice bitandukanye by'igihugu bihingwamo umuceri, aho abo mu turere twa Ngoma na Kirehe bavuga ko gutinda kwishyurwa umuceri bahaye uruganda rwa Kirehe Rice Company byatumye babura ayo gukemuza ibibazo bitandukanye bafite.
Aba baturage bavuga ko amezi abiri ashize amaso yaraheze mu kirere, bakibaza aho bazashyira n'undi muceri ugiye kwera kandi n'uwa mbere utaragurwa.
Uwitwa na Mukankusi Xaverine aganira na RBA yavuze ko muri iki gihembwe cy'ihinga hajemo akabazo bapakira umuceri bihuta kuko basiganwaga n'ibihe, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.
Ati 'Bigeze hagati batangiye kutwishyura nyuma birahagarikwa. Abana bacu bari kwirukanwa ku ishuri. Ikindi dufite impungenge z'uko umusaruro wundi ugiye kuza kandi hari n'uwo tutarishyurwa, dufite impungenge z'uko n'uyu tutazawishyurwa.'
Niyitegeka Silas yavuze ko uretse umuceri, bahinga n'indi myaka nk'ibigori, aho amafaranga bakuraga mu muceri yabafashaga kubona inyongeramusaruro. Ati 'Bigaragara ko n'igihembwe cy'ibigori bitazagenda neza.'
Mu kwezi kumwe abahinzi bo muri ibi bice bya Kirehe na Ngoma baraba batangiye gusarura umuceri mu gihembwe cy'ihinga 2025 A, bakibaza aho bazashyira uwo muceri mu gihe muri Kirehe Rice bagifite mwinshi mu bubiko utaragurishwa.
Umuyobozi w'Agateganyo wa Kirehe Rice, Bushayija Francis agaragaza ko bakiriye hafi toni 4000 abahinzi baryamo toni 740. Yerekana ko nubwo bari gushaka uko bishyura abahinzi bafite ikibazo cy'aho bazagurisha uwo bafite mu bubiko.
Mu gukemura ikibazo, igihugu cyafashe umwanzuro w'uko kibinyujije mu kigo (East Africa Commodity Exchange:EAX) ishaka amafaranga uwo muceri wose ukagurwa, ndetse ugatonorwa ugahabwa amashuri.
Kirehe Rice na yo yaguriwe umuceri, ariko Bushayija akavuga ko hari undi wasigaye batarabonera abaguzi. Ati 'Dufite toni zirenga 1400 tudafitiye abaguzi.'
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko bari gukora uko bashoboye kose ngo abahinzi bishyurwe, agahumuriza n'abacuruzi ko nta kabuza umusaruro uzabona abawugura.
Ati 'Muri ibi byumweru turi guhuza amakuru haba ku muceri watanzwe ku ruganda n'ayo amakoperative yatanze. EAX yatwemereye ko uyu munsi cyangwa ejo amafaranga azaba yagejejwe kuri konti z'amakoperative. Ni miliyoni zirenga 700 Frw.'