Kuki Sauti Sol yahinduye iby'igitaramo cyayo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Basohoye itangazo rivuga ko igitaramo cyabo bise 'Kigali Pere-Party' bari kuzakora tariki 18 Ukwakira 2024, bakimuriye tariki 30 Ugushyingo 2024 mu rwego rwo gushyira ibintu ku murongo, ariko kizabera muri Kigali Universe nk'uko byari byatangajwe mbere.

InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko Sauti Sol yateguye iki gitaramo mu rugendo rugamije gusezera ku bakunzi bafana babo babakunze mu gihe cy'imyaka 17 ishize ari mu muziki.

Muri uru rugendo bagiranye ubufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) ajyanye n'umuhango wo Kwita Izina, ndetse bagiye bitabira ibi birori mu bihe bitandukanye, bagataramira Abanyarwanda, ndetse nko mu 2022 bahawe umwanya wo kwita izina abana b'ingagi.

Bategura iki gitaramo muri Kigali bari babihuje n'umuhango wo Kwita Izina wari kuba tariki 18 Ukwakira 2024, ariko RDB iherutse gusohora itangazo ivuga ko wasubitswe kandi ko itariki y'indi ibi birori bizaberaho izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Iki gitaramo kandi Sauti Sol yagiteguye mu rwego rwo kurangiza kontaro (Contract) bari bafitanye n'abantu mbere y'uko bashyira akadomo ku rugendo rwabo mu muziki.

Byari biteganyijwe ko bitabira umuhango wo Kwita Izina kuri iyi nshuro ya 20, kandi bagataramira abantu tariki 18 Ukwakira 2024 muri Kigali Universe.

Bitewe n'uko RDB yasubitse umuhango wo Kwita Izina, byatumye Sauti Sol ikomeza gahunda yari yihaye ariko bahitamo kwigiza imbere iki gitaramo.

Sauti Sol izahurira ku rubyiniro na Mike Kayihura, Ariel Wayz, Dj June, Nicolas Peks ndetse na Dj Sonia. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw igihe waguze itike mbere y'umunsi w'igitaramo.

Sauti Sol yaherukaga gutaramira i Kigali, ku wa 4 Nzeri 2022, mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, bahuriyemo n'umunya-Senegal, Youssou N'Dour.

Ku wa 4 Ugushyingo 2023, iri tsinda ryakoze igitaramo cyo gusezera ku bafana babo cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Icyo gihe, ibihumbi by'abafana banze kwakira ko batandukanye burundu, biyemeza kuzongera gukora igitaramo nk'iki.

Sauti Sol yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nerea'.  Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka 'New Year Eve Countdown 2018' cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise 'Live and Die in Africa' cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Sauti Sol igizwe n'abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master's barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae'.

Sauti Sol yagwije ibigwi mu muziki w'Afurika; ryatanze ibyishimo kuri Miliyoni z'abantu hirya no hino ku Isi utabigiwe no mu Rwanda. Ni inshuti z'u Rwanda, ndetse bari no ku rutonde rw'ibyamamare byise izina abana b'ingagi mu mwaka wa 2022. 

Sauti Sol yatangaje ko yigije imbere igitaramo cyayo, aho kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024


Sauti Sol yavuze ko yari yiteguye kwitabira ibirori byo Kwita Izina byari kuba ku wa 18 Ukwakira 2024, ariko bikimara guhinduka bahisemo guhindura n'itariki y'igitaramo cyabo


Sauti Sol iri gukora ibi bitaramo mu rwego rwo kurangiza Kontaro bari bafitanye n'abantu no gusezera ku bafana babo



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUZANNA' YA SAUTI SOL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147758/kuki-sauti-sol-yahinduye-ibyigitaramo-cyayo-i-kigali-147758.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)