Ni umushinga w'itegeko wagejejwe ku mutwe w'Abadepite kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024.
Zimwe mu mpinduka zigaragara muri iri itegeko ngenga rigena imikorere ya Sena harimo kuba ryarahujwe n'itegeko ngenga rigena imikorere y'Umutwe w'Abadepite ku ngingo zimwe, hanavugururwa inshingano za Komisiyo, hitabwa ku bigize amahame remezo, bigahuzwa n'inshingano za komisiyo.
Visi Perezida wa Sena, ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Senateri Nyirahabimana Solina, yatangaje ko kuvugurura itegeko ngenga bizafasha kunoza imikorere ya Sena.
Ati 'Ivugurura ry'iri tegeko ngenga rizadufasha kurushaho kunoza imikorere yacu ari ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano za sena by'umwihariko ijyanye no kugenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo.'
Yahamije ko komisiyo izajya igenzura amahame remezo ajyanye n'inshingano zayo bitandukanye n'uko byari bimeze mbere.
Ati 'Biteganyijwe ko buri komisiyo izajya igenzura amahame remezo yose afite aho ahuriye n'inshingano zayo bikaba bitandukanye n'uko byari bimeze uyu munsi aho usanga buri komisiyo ifite by'umwihariko ihame remezo ishinze.'
Biteganyijwe ko Komisiyo zishobora gukora inama zifashishije ikoranabuhanga ariko bibanje kwemezwa na Biro ya Sena ndetse ku bw'inyungu z'akazi, Biro ya Sena ishobora guhindurira Umusenateri Komisiyo igihe icyo aricyo cyose.
Uko byari bisanzwe umusenateri yashoboraga guhindurirwa komisiyo nyuma y'imyaka ibiri n'igice. Ni mu gihe Umusenateri weguye yandikira Perezida wa Sena akaba ari we ubimenyesha izindi nzego.
Sena y'u Rwanda igizwe n'Abasenateri 26 barimo abagore 53% mu gihe abagabo ari 47%.
Uyu mushinga uzasuzumwa n'inama y'abaperezida kuko ari yo ibifitiye ububasha.
Amafoto: Kwizera Remy Moïse