Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024 mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye nyuma y'inama y'umwiherero w'iminsi ibiri ubaye ku nshuro ya cumi w'inzego zose zibumbiye mu rwego rw'ubutabera.
Minisitiri Dr. Bizimana , yavuze ko Leta y'u Rwanda icya mbere yakoze ari ukugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi yemerwe ku rwego rw'Isi aho mu 2014 aribwo Umuryango w'Abibumbye wayemeje unasaba ibihugu kuyishyira mu myigishirize y'amateka.
Ati ' Binyuze mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubushakashatsi n'umuco, UNESCO, umwaka ushize hari inzibutso enye zinjijwe mu murage w'Isi. Icyo bisobanuye ni uko ihita isaba ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa ku Isi hose haherewe kuri za nzibutso enye. Isi ni nayo igomba kuzirinda ikanabungabunga amateka zibitse.'
Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko hari n'ibindi bihugu byinshi bikomeje kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu masomo y'amateka agaragaza ko hakiri imbaraga nke mu bihugu bya Afurika, aho ibyinshi bigenda gake mu kwigisha amasomo ajyanye na Jenoside yakorewe abatutsi.
Ati ' Aho tubona hakiri imbaraga nkeya ni mu bihugu bya Afurika ariko mu by'Iburayi Jenoside yakorewe abatutsi birayigisha, ibihugu byanashyizeho amategeko ahana ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe abatusti nk'u Bufaransa, u Buholande, u Busuwisi, u Butaliyani n'ibindi byinshi, urumva ko ari intambwe ihari.'
Minisitiri Bizimana yavuze ko n'imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zigenda zihacirwa nazo zishyirwa mu masomo, avuga ko bazakomeza gukorana n'ibihugu cyane cyane ibya Afurika kugira ngo amasomo ya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeze atangwe hose.