Leta mu mpungenge z'uko ubwinshi bw'inkwi zikoreshwa mu mashuri bushobora guhindura u Rwanda ubutayu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Irere Claudette aherutse kubitangariza mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Muganza, mu gikorwa cy'umuganda wo gutera ibiti uheruka kuba mu gihugu hose.

Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette yavuze ko gutera ibiti ari ingenzi cyane kuko ari ukuziba icyuho cy'ibikoreshwa kenshi mu bigo by'amashuri bidafite ikindi gicanwa kibisimbura mu buryo bworoshye.

Ati 'Nkatwe turi mu burezi, twishimira gahunda yashyizweho yo gutekera abana ku ishuri. N'ubwo bimeze bitya ariko igihe byakomeza gutya dutekesha inkwi kandi amashyamba atiyongera, byagaragaye ko byageza mu 2050 nta giti na kimwe gisigaye mu gihugu.''

'Kugira ngo dukomeze tugaburire abana, ndetse no mu ngo zacu twigaburire kandi mu mwaka wa 2050 ntituzagire ikibazo, birasaba gutera ibindi biti, kugira ngo muri iyo myaka bizabe byarakuze biruta ibyo dufite ubu, kandi tugatera byinshi, aho uvanye kimwe ukahatera nka bitatu.''

Minisitiri Irere yakomeje avuga ko abaturage bakwiye kugira umuhate wo kubungabunga ibiti batera bakanabyitaho, kuko byagaragaye ko hari abatererwa ibiti mu mirima, nyuma bakabiragiramo cyangwa ntibabibagare ngo bizakure neza.

Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Kansi riri mu Karere ka Gisagara, Muhire Norbet yabwiye IGIHE ko ishuri ayobora rifite abanyeshuri 648 biga bataha, bivuze ko bo bakenera ifunguro rya saa Sita gusa, bihabanye n'abiga baba mu bigo bo bakenera kurya gatatu ku munsi.

Muhire yavuze ko ku gihembwe kimwe bacana amasiteri y'inkwi agera kuri 70, bagura avuye mu mashyamba y'abaturage, binyuze mu masoko yo kuzigemura batanga.

Mu gihe baba biga babayo iyi mibare y'inkwi bacana yahita izamuka.

Mu mwaka wa 2023, Ikigo Gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda(REMA), cyatangaje ko hari amashuri ari ku kigero cyo gucana inkwi ziri hagati n'amaseteri 150 na 200 ku gihembwe.

Gusa hari gahunda zagiye zijyaho zigamije kugabanya ibicanwa haba mu mashuri, muri gereza no mu ngo, zirimo gukoresha biogas, gas, briquettes n'ibindi ariko n'ubundi inkwi ziranga zikaza ku mwanya wa mbere mu bicanwa bikoreshwa cyane mu Rwanda.

Kuri ubu mu gihugu habarurwa amashuri asaga 5000 ya Leta n'afashwa na Leta arimo abanza, ayisumbuye n'avanze, kandi yose atekera abana ku ishuri, hatabariwemo n'ayigenga.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-mu-mpungenge-z-uko-ubwinshi-bw-inkwi-zikoreshwa-mu-mashuri-bushobora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)