Byatangajwe ubwo ubuyobozi bwa komisiyo bwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, raporo y'ibikorwa by'umwaka w'ingengo y'imari ya 2023/2024 n'ibikorwa bya 2024/2025.
Bigaragazwa ko mu nzego 40 za Leta zatanze raporo byagaragaye ko abakozi ba leta 182 bakurikiranyweho amakosa y'akazi.
Amakosa yakozwe cyane arimo kudakora neza inshingano byakozwe ku rugero rwa 28%, gusiba akazi nta ruhushya bingana na 9,8% no guta akazi igihe kirenze iminsi irindwi bingana na 16%.
Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta Barnabé Muhire Sebagabo yagaragaje ko inzego zagiye mu manza ari 19, na ho abakozi bari 36.
Yagaragaje ko imanza Leta yatsinze ari 22 mu gihe izo yatsinzwe ari esheshatu byatumye itanga indishyi zingana na 6.541.293 Frw mu gihe amafaranga Leta yishyuye yari uburenganzira bw'abakozi ntibayahabwe kugeza bayahawe n'Inkiko ari 32,263,585 Frw
Ati 'Isesengura ryakozwe muri 2023/2024 rigaragaza ko hari intambwe yatewe mu bijyanye no gutsinda imanza mu nzego za Leta, bikagaragazwa n'umubare w'imanza inzego zatsinze 22/28 bingana na 78.57% n'amafranga zatsindiye angana 10,644725 Frw.'
Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu kubahiriza amategeko agenga imicungire y'Abakozi ba Leta, gukora inshingano ku buryo bwa kinyamwuga, kunoza imyitwarire n'imikorere kugira ngo Leta idashorwa mu manza.
Depite Mujawabega Yvonne yagaragaje ko kuba imanza Leta itsinda zariyongereye ari intambwe nziza ariko ko n'amafaranga make igicibwa adakwiye gusohoka kuko yakabaye akoreshwa ibindi.
Ati 'Bagiye batugaragariza ko hari intambwe yatewe cyane cyane mu manza Leta yagiye itsindwa zikaba zaragabanyutse ariko mu by'ukuri ni ibihombo. Ayo mafaranga yagakoze ibindi ndetse hari aho twagiye tubona batanatanga raporo kuko iyo bitakozwe hari igihe biba bihishe ibindi, mu by'ukuri ibyo byose ni amakosa kandi afite ibihano mu mategeko, nkibaza niba komisiyo ifite uburyo bwo gukurikirana ko abo bakozi cyane cyane ari n'abayobozi bahanwe.'
Sebagabo yasobanuye ko ubu itegeko rigena ko uwahombeje Leta yishyura rihari ndetse byatangiye ku buryo uwo bigaragaye ko yahombeje Leta yishyura amafaranga ye.
Ati 'Itegeko ritaratorwa hariho amabwiriza ku buryo abashyize Leta mu bihombo bamwe barishyuye ndumva hari bamwe bo mu Bugesera, abagiye bafata ibyemezo bishyira Leta mu bihombo bagiye bishyura bakoresheje amafaranga yabo.'
Imibare igaragaza ko amafaranga Leta yaciwe yagabanutse, kuko mu mwaka wa 2021/2022 Leta yari yaciwe 45,047,834 Frw na ho mu mwaka wa 2022/2023 icibwa 38,804,878 by'indishyi n'ayari uburenganzira bw'abakozi ku manza yaburanye.
Imanza Leta yatsinzwe zavuye kuri 65.9% zigera kuri 21.4% by'imanza zose Leta yaburanye.