Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, mu karere ka Bugesera habereye Isiganwa ngarukakwezi ry'abakiri bato mu mukino wa magare, ritegurwa nishyirahamwe ry'umukino wamagare mu Rwanda, FERWACY.

Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bitanu bitandukanye mu bagabo n'abagore, mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 19 mu bagabo Manizabayo Jean Dieu ukinira ikipe ya Sina cycling club niwe wabaye uwa mbere akoresheje ibihe bingana iminota 43min, 30sec, 39.

Muri iki cyiciro mu bakobwa, Umutoni Sandrine ukinira ikipe ya Bugesera cycling club niwe wabawe uwa mbere akoresheje iminota 44 n'amasegonda 35.

Mubakinnyi bari munsi y'imyaka 17 mu cyiciro cy'Abahungu, lssa Gisubizo ukinira ikipe ya Les Amis sportifs niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 35n'amasegonda 40.

Mu cyiciro cy'Abakobwa cyegukanwe na Ishimwe Cynthia ukinira ikipe ya Bugesera cycling club akoresheje iminota 36 n'amasegonda 26.

Icyiciro cy'abari munsi y'imyaka 15 mu bahungu ryegukanwe na Intwari Response ukinira ikipe ya cine elmay cycling club, mu bakobwa batarengeje imyaka 13, Sano Francis ukinira ikipe ya muhazi cycling generation niwe wabaye uwa mbere.

Mu bakobwa ryegukanwe na Umutoniwase Illuminatha akoresheje iminota 23 n'amasegonda 32, uyu akaba sanzwe akinira ikipe ya BK for future.

Mu batarengeje imyaka 11 arinabo bato kurusha abandi, mu bahungu Zanette David niwe wabaye uwa mbere naho mu bakobwa Uwamahoro Francoise wakinaga ku giti cye niwe wabaye uwa mbere.

Iri rushanwa ngarukakwezi rigamije gukundisha abakiri bato uyu mukino wo kunyonga igare ryaherukaga kubera i Rwamagana muri Nzeri.

The post Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/manizabayo-jean-de-dieu-na-umutoni-sandrine-begukanye-irushanwa-rya-youth-racing-cup-ryakiniwe-i-bugesera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manizabayo-jean-de-dieu-na-umutoni-sandrine-begukanye-irushanwa-rya-youth-racing-cup-ryakiniwe-i-bugesera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)