Rwamucyo Eugène akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanya cyaha muri icyo cyaha ndetse n'ubwinjiracyaha mu gutegura umugambi wo gukora Jenoside.
Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE, Me Andre Martin Karongozi, uri mu bahagarariye abaregera indishyi muri urwo rubanza yagaragaje ko ruri mu zikomeye cyane kuko, Dr. Rwamucyo Eugene, yari umwe mu banyabwenge bari i Butare.
Ati 'Ni urubanza rufite agaciro gakomeye, ni urubanza rw'abanyabwenge kuko ari bo bateguye Jenoside, Rwamucyo icyaha ntabwo kiramuhama aracyari umwere ariko uko aregwa ari mu bantu ba banyabwenge bari i Butare icyo gihe barimo n'abandi bakatiwe n'inkiko nka Munyemana Sosthène, Vincent Ntezimana, Higaniro n'abandi.'
Yakomeje avuga ati 'Muri uru rubanza hazaza abantu batari bake bari mu zindi manza barimo n'abagiye bakatirwa i Arusha, mu Bubiligi n'ahandi. Ni urubanza rurimo ingufu nyinshi ku ruhande rw'uregwa kuko asanzwe aba kuri internet, yahisemo abanyamategeko basanzwe buburanira abaregwa Jenoside barimo Me Françoise Matte, Me Philippe Meilhac, waburaniraga Agatha Kanziga.'
Yashimangiye ko abo banyamategeko bamenyereye cyane kuburana imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko umwe ari mu bunganiraga Kabuga Felicien mu gihe undi yunganiraga Agatha Kanziga umugore wa Habyarimana Juvenal ari we Me Philippe Meilhac.
Me Karongozi yagaragaje ko mu bazatanga ubuhamya nk'inzobere mu mateka y'u Rwanda harimo na Charles Onana uri mu bakurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko kuba Rwamucyo yarakomokaga muri Ruhengeri byamuhaga imbaraga nyinshi zo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo we aburana ahakana ibyaha akavuga ko akurikiranywe kubera leta y'u Rwanda nyamara nta cyaha yakoze.
Ati 'Ni urubanza ruzaba rukomeye kandi tugomba gushyiramo izindi ngufu cyane. Nubwo n'izindi tuzishyiramo ingufu ariko nk'aha ujya kubona hajemo abavuga ko barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda baba mu mahanga, abakatiwe mu zindi manza basobanura ko kwemera ibyaha ari uko bashutswe, rero biba ari intambara. Tuba duhangayitse y'uko hari ushobora kuza ibyo avuga bigafatwa nk'ukuri.'
Yavuze ko hari inama zimwe na zimwe zabaga zitegura Jenoside yakorewe Abatutsi Rwamucyo yitabiriye zirimo n'iyahurije hamwe abanyabwenge n'uwari Minisitiri w'Intebe muri Guverinoma y'abatabazi Jean Kambanda.
Rwamucyo w'imyaka 63 yahoze ari umuganga mu bitaro bya Maubeuge, hari hashize igihe kinini hategerejwe ko agezwa mu butabera.
Rwamucyo yavukiye mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri, yari umuyobozi w'Ikigo cya Kaminuza y'u Rwanda cyitwaga Centre Universitaire de Santé Publique de Butare (CUSP), ashinjwa kuba yari ku isonga mu bateguye Jenoside mu Mujyi wa Butare.
Muri Nzeri 2009, Urukiko Gacaca rwa Ngoma rwamukatiye igihano cy'igifungo cya burundu rumaze kumuhamya ibyaha byo gushinga imitwe y'abicanyi yashishikarizaga ikorwa rya Jenoside, gutanga ibikoresho by'ubwicanyi, gufata bugwate abagore n'abakobwa b'abatutsikazi, kubara no kumenya abishwe.
Ageze mu Bufaransa yahawe akazi mu bitaro bya Kaminuza bya Lille nyuma akorera ibitaro bya Maubeuge, ahagarikwa mu Ukwakira 2009, ibyo bitaro bimaze kumenya ko ashakishwa kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa 26 Gicurasi 2010 yafashwe na Polisi Mpuzamahanga hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, afatirwa mu irimbi rya Sannois aho yari mu ishyingurwa rya Jean Bosco Barayagwiza waguye muri gereza y'Umuryango w'Abibumbye muri Benin.
Yafunzwe amezi ane gusa, arekurwa ku wa 15 Nzeri 2010, Urukiko rw'Ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rwanga kumwohereza mu Rwanda, ariko rwemeza ko agomba gukurikiranwa mu Bufaransa adafunzwe.