Mega Globa Link yatangiye kohereza i Burayi abakozi mu bwubatsi, amashanyarazi no gukora mu nganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare igaragaza ko igipimo cy'ubushomeri mu rubyiruko rw'Isi kibarirwa kuri 13% mu gihe mu Rwanda kigeze hejuru ya 20% ndetse muri aba bugarijwe n'ubushomeri harimo abize amasomo ya tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro.

Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link, Dr. Francis Habumugisha yatangaje ko abakozi bakenewe mu mirimo itandukanye barimo abagabo bakora mu bwubatsi, abantu bose bafite ubushobozi bwo gukora mu nganda mu ruhererekane rwo gukora ibikorerwa mu nganda buzuza inshingano imashini zitakora, abakora mu bubiko bw'ibicuruzwa n'abakora mu byerekeye amashayarazi.

Ati 'Dufitanye amasezerano n'ibigo biriyo. Mu kazi kose dufite dutwara abafite impamyabumenyi ya A1 kuzamura.'

Dr. Habumugisha yagaragaje ko mu bihugu byose bafiteyo akazi kenshi ku buryo abantu bose bashaka kubyaza umusaruro ayo mahirwe y'akazi, bafashwa ndetse bagahabwa bakanafashwa mu byerekeye icumbi.

Ati 'Abo tujyana mu kazi ibigo bibaha akazi biranabacumbikira.'

Abashaka kubyaza umusaruro amahirwe y'akazi muri ibi bihugu bose ni abafite kuva ku myaka 18 kugeza ku myaka 50 bakazaba bakora amasaha umunani ku munsi, mu minsi itanu y'icyumweru.

Bashakirwa visa ibafasha kugera mu bihugu 26 byashyize umukono ku masezerano ya Shcengen.

Aba mbere bamaze guhabwa akazi mu bigo birimo ibyo mu Bufaransa ndetse bamaze kugenda mu gihe abandi bagifashwa mu kuzuza ibyangombwa ngo bashobore kujya gutangira akazi.

Mu Bufaransa hari abamaze kugerayo ndetse batangiye akazi
Abize ubwubatsi bakenewe mu bihugu byinshi by'i Burayi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mega-globa-link-yatangiye-kohereza-i-burayi-abakozi-mu-bwubatsi-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)