Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi mu bice by'Iburengerazuba n'Amajyaruguru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi hagwa imvura nke mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse hari n'abahinze imyaka imaze hafi ibyumweru bibiri yaranze kumera kubera kubura imvura.

Itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024 rigaragaza ko kuva ku mugoroba w'iyi tariki kugeza ku wa 21 Ukwakira 2024 'imvura iziyongera ikaba nyinshi mu bice bitandukanye.'

Uturere duteganyijwemo imvura nyinshi mu turere twa twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, Rwamagana, Kirehe, Umujyi wa Kigali no mu bice bike by'Uturere twa Musanze, Nyabihu, Ngororero, Kamonyi, Bugesera na Ngoma.

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10 na milimetero 50 ku munsi.

Meteo Rwanda kandi igaragaza ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ariko wenda kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye mu isegonda na metero umunani mu isegonda.

Iri tangazo rinagaragaza ko hateganyijwe 'ingaruka zirimo n'imyuzure, urubura, kuguruka kw'ibisenge bitaziritse neza no kugwa kw'amashami y'ibiti.'

Isaba abaturage bose gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ibiza ku hateganyijwe imvura nyinshi.

Kugeza muri Gicurasi 2024, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rwibasiriwe n'ibiza inshuro 288 bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho abagera kuri 79 babikomerekeyemo.

Imvura iteganyijwe kugwa ishobora guteza ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-imvura-nyinshi-mu-bice-by-iburengerazuba-n-amajyaruguru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)