Miliyoni 550 Frw zimaze gukoreshwa mu gukosora amakosa yagaragaye mu Mudugudu wa Rugabano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yakoreye uruzinduko mu Ntara y'Amajyepfo n'iy'Iburengerazuba, ageze mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rugabano mu Karere ka Karongi, asanga abawutujwemo babangamiwe n'ibibazo birimo inzara n'umwanda.

Icyo gihe yagize ati "Hari aho nanyuze mu nzira nza, hari umudugudu wubatswe kandi umeze neza […] mpanyuze nabonye abantu bari muri uwo mudugudu, ijisho ryambwiye ko hari ikintu kibuze. Ukuntu nabonye bameze ntabwo ari ko bakwiriye kuba bameze, nabonye hagaragaramo ubukene. Ntabwo nifuza kubona Abanyarwanda bameze kuriya"

Ni ibibazo byakomokaga ku kuba inzira z'imyotsi zarubatswe nabi, bateka imyotsi ntisohoke igakwirakwira mu byumba. Ikindi kibazo bari bafite cyari inzara ikomoka ku kuba amasambu yabo yari yarateweho icyayi nacyo kikaba kitari cyagatangiye kwera ngo babonemo akazi ko gusoroma.

Mu bibazo byari muri uyu mudugudu harimo n'icy'ubwiherero bwari bwarakorewe gutanga biogas yo gutekesha. Izo biogas zahise zipfa zituma ubwiherero buziba.

Nyuma y'imyaka ibiri, ibi bibazo bigaragaye, umunyamakuru wa IGIHE yasuye uyu mudugudu asanga imirimo yo kubikemura irarimbanyije.

Mu bimaze gukorwa mu gukosora ibibazo harimo ubwiherero bushya bwubatswe busimbura ubwari bwarazibye, imirindakuba yarongerewe, agakiriro karuzuzwa, hanubakwa inkuta zifata ubutaka, ndetse ibibazo by'ubukene n'imyotsi birakemurwa.

Umuryango wa Mukeshimana Gabriel, ni umwe mu miryango 40 yari ifite ikibazo cy'ubwiherero bwari bwarazibye. Avuga ko byabaye ngombwa ko aba baturage bubakirwa ubundi bwiherero budakoranye na biogas.

Ati "Byari bitubangamiye kuko twakoraga urugendo tujya gutira ubwiherero ku gakiriro. Twari dufite impungenge ko dushobora kuhandurira indwara kuko twahuriragayo turi imiryango myinshi. Turashimira ubuyobozi bwatwubakiye ubwiherero, ubu nta kibazo cy'ubwiherero tugifite".

Mukabera Asterie, uri mu bamaze gukemurirwa ikibazo cy'imyotsi avuga ko mbere yacanaga imyotsi ikuzura mu byumba byose, agashimira ubuyobozi ko bwakemuye iki kibazo.

Ati "Iyo nacanaga hazaga imyotsi mu nzu, ubu byarakemutse ntabwo imyotsi ikiza mu nzu, ndaryama ngasinzira".

Inzu zimaze gukemurirwa ikibazo cy'inzira z'imyotsi zari zubatse nabi yasizweho irindi rangi zisubirana umucyo zahoranye.

Nubwo bimeze gutya ariko abatuye mu nzu zubatswe mu cyiciro cya nyuma giheruka gutuzwa muri uyu mudugudu ntabwo barakosorerwa ikibazo cy'imyotsi.

Nyirawumuntu Chantal, uri mubatujwe bwa nyuma muri uyu mudugudu avuga ko batunguwe no kuba imirimo yo gukemura ibi bibazo yarasubitswe batagezweho kandi aribo bafite ikibazo gikomeye cy'imyotsi.

Ati 'Icyifuzo cyacu ni uko natwe baza bakadukorera, natwe tukongera kubona ubwiza bwo mu nzu'.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu gusubiza ikibazo cy'inzara cyagaragaye abawutuye bahawe amahugurwa yo gusoroma icyayi bibahesha akazi abandi bahabwa akazi mu ruganda rw'Icyari rya Rugabano.

Abatuye uyu mudugudu kandi bahawe amatungo ariko inka n'ingurube, ndetse banashyirwa mu matsinda yo kwizigamira, aho 26 bibumbiyemo amaze kwizigama miliyoni 26Frw.

Meya Mukase avuga ko ubu bwizigame icyo bubafasha ari ukubona inguzanyo muri SACCO igihe muri bo harimo abakeneye gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'akarere urubyiruko rwo muri uyu mudugudu rwigishijwe ubudozi, ububaji, abikwakuzi bibafasha kwihangira umurimo ubu bakorera mu gakiriro ka Rugabano kari muri uyu mudugudu.

Kimwe n'ahandi mu gihugu abageze mu za bukuru bari muri uyu mudugudu bahabwa inkunga y'ingoboka.

Ati 'Mu gukosora ibibazo byagaragaye muri uriya mudugudu w'icyitegererezo wa Rugabano ibijyanye n'inyubako byonyine bimaze gutwara 552,000Frw. Icyiciro cya mbere cyararangiye ibisigaye bizakorwa mu kiciro cya kabiri'.

Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rugabano watujwemo abarenga 1600, biganjemo abimuwe mu misozi y'umurenge wa Rugabano yo mu kagari ka Gitega na Kabuga yateweho icyayi gitunganywa n'uruganda rw'icyayi cya Rugabano.

Miliyoni zirenga 550 Frw zimaze gukoreshwa mu gukosora amakosa yagaragaye mu Mudugudu wa Rugabano i Karongi
Isoko ry'Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rugabano ryashyizweho inzugi mu rwego rwo kongera umutekano w'ibicururizwamo
Ubwiherero bwatagaga biogas bwasimbujwe ubushya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-550-frw-zimaze-gukoreshwa-mu-gukosora-amakosa-yagaragaye-mu-mudugudu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)