MINALOC na MINAGRI zabonye ba minisitiri bashya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Mugenzi asimbuye Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu kuva mu ugushyingo 2022, akaba yari yanagiriwe icyizere agaruka muri Guverinoma yarahiye muri Kanama 2024.

Dr. Mugenzi Patrice yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), akaba ari impuguke mu micungire y'ubuhinzi bubyara inyungu, afite uburambe bw'imyaka 15 mu kwigisha murio Kaminuza y'u Rwanda.

Yabaye umujyanama, umushakashatsi, ndetse n'inzobere mu micungire y'imishinga itandukanye, cyane cyane yita ku bushakashatsi ku mibereho myiza, isesengura ry'imikoranire mu bucuruzi, n'iterambere ry'icyaro.

Dr. Mugenzi afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) muri Agribusiness Management yakuye muri Kaminuza ya Egerton muri Kenya, ndetse n;impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu micungire y'ibigo, ubukungu, n'ubushakashatsi ku mikoreshereze y'ibicuruzwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

Dr. Cyubahiro Mark Bagabe wagizwe Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi asimbuye Musafiri Ildephonse, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi, Amarushanwa n'Ubwiza bw'Ibigurishwa mu Rwanda (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).

Mbere yaho, Dr. Bagabe yayoboye ibigo bitandukanye bya leta, birimo Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB) n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Dr. Bagabe afite uburambe bukomeye mu kuyobora, iterambere mpuzamahanga ry'ubuhinzi, no mu micungire y'ubuziranenge.

Yagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi ku buhinzi, ikoranabuhanga mu buhinzi, no mu kubaka urwego rw'ubuziranenge muri Afurika.

Dr. Bagabe afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu buzima bw'ibihingwa n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MSc) mu ikoranabuhanga ryo kurinda ibihingwa yakuye muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza.

Dr. Mugenzi Patrice, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Dr. Mark Bagabe Cyubahiro, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minaloc-na-minagri-zabonye-ba-minisitiri-bashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)