Minisante yagaragaje uburyo bwo kwirinda Marburg ku batega moto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Nsanzimana yavuze ko n'ubundi no ku batega moto ingamba zo kwirinda zubakiye ku kugira isuku by'umwihariko ku ngofero yambarwa mu mutwe n'abari kuri moto izwi nka 'casque' kuko iba ikoreshwa na benshi.

Yagize ati 'Wowe wambara 'casque' utazi undi wari uyambaye, ugomba kubanza ukayisukura nk'uko mu gihe cya Covi-19 twari tumaze kubimenyera. Twari tumaze kumenyera gusukura izo 'casques' no gusukura aho tujya hagera abantu benshi nk'aho twicara hari hicaye abandi, mu bwiherero n'ahandi. Dukwiye kugira amakenga tuti 'none aha hantu haba havuye undi muntu wari ufite iyo virusi nakora iki ngo ntayihavana?' Kuko uba ugiye kuhakora wayandura'.

Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko kuba moto zahagarikwa atari wo muti w'ikibazo ariko na none agaragaza abadakwiye kuzitega mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

Yagize ati 'Umuntu ufite ibimenyetso cyane cyane umuriro mwinshi, umutwe ukubabaza no kubabara mu ngingo ntakwikiye no kujya kuri moto ngo yambare 'casque' kuko aba agiye gukwirakwiza ubwo burwayi. Ahubwo yaduhamagara tukamugeraho tukamuvura kugira ngo itaza no kumuhitana'.

Dr. Nsazimana yasabye Abanyarwanda gukora ibishoboka byose bakirinda kwegerana ahari abantu benshi no kubahiriza izindi ngamba zashyizweho kugira ngo bitume hadafatwa izindi ngamba zikakaye z'ubwirinzi.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yagaragaje ibyo abagenzi batega moto bakwiye kwitwararika kugira ngo birinde kwandura cyangwa kwanduza icyorezo cya Marburg kandi badahagaritse ingendo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yagaragaje-uburyo-bwo-kwirinda-marburg-ku-batega-moto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)