Minisante yatanze icyizere cyo kurandura Marburg - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Nama yateguwe n'Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Ibyorezo, Africa CDC, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko hari byinshi byagezweho mu rwego rwo guhangana n'iki cyorezo.

Yagize ati "Twizera ko ibikorwa by'ikingira byagize uruhare runini [mu kugabanya ubwandu] bwa Marburg. Twizera kandi ko imirimo iri gukorwa iri gufasha mu kubona abanduye iyi ndwara bose ndetse n'abo bahuye."

Yahereye kuri ibi, avuga ko ibimenyetso byerekana ko ibintu biri kugaba aheza, ari "Mu gihe gito, tuzaba tutagifite abantu bashya bandura iyi ndwara cyangwa abicwa nayo mu minsi myinshi."

Uyu muyobozi yongeyeho ko muri rusange, ibimenyetso byose bitanga icyizere, ati "Muri rusange, ibimenyetso biratanga icyizere [cyo guhashya iyi ndwara, ni ibimenyetso byiza yaba ku bandura bashya bagabanutse bigaragara, ndetse n'abicwa n'iyi ndwara nabo bagabanutse bifatika."

Yongeye gutanga icyizere ku rukingo rwagize uruhare mu kugabanya ubukana bw'iyi ndwara.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko hari byinshi byagezweho mu rwego rwo guhangana n'iki cyorezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yatanze-icyizere-cyo-kurandura-marburg

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)