Biragoye ko mu duce dutandukanye habura umuntu bakunda kwita Umukonyine, Umushi, Umukiga, Umuganza n'andi menshi bitewe n'aho buri wese akomoka.
Hari ababibona nk'ibishobora guteza ibibazo by'ironda karere nkuko byagiye binagarukwaho mu biganiro by'Ubumwe n'Ubudaheranwa bimaze iminsi bibera mu turere dutandukanye.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye nyuma y'inama y'umwiherero w'iminsi ibiri w'inzego zose zibumbiye mu rwego rw'ubutabera, Minisitiri Bizimana yavuze ko ayo mazina ntacyo atwaye ngo keretse igihe akoreshejwe hagamijwe kuvangura abantu.
Ati 'Ibintu tubyoroshye, abantu bashobora kwitana amazina y'aho bakomoka batagamije ivangura. Ikibazo kiba iyo mu mitekerereze mu myumvire, mu cyo ugamije ukoresheje iyo mvugo ugamije kuvangura umuntu, ugamije kumwigizayo ugamije kumwereka ko mutari kimwe, aho rero niho hakwiriye kurebwa uko bimeze.
Yavuze ko gukoresha Abakiga, Abakonyine n'andi mazina biba bibi iyo umuntu abikoresheje avangura abantu ngo nk'ushinzwe gutanga serivisi akajya aziha abo yibonamo gusa, agaragaza ko aribwo biba icyaha ndetse Leta ikaba yanatangira kubikurikirana.
Ati 'Kwita ayo mazina ubwabyo si ikibazo ahubwo ikibazo ni icyo akoreshwa n'uburyo akoreshwamo. Mu bihe byashize twabigiyemo cyane ugasanga umucuruzi abantu bagiye kumugurira ugasanga baravuga ngo uriya ntabwo akomoka hano ntitumugurire, aho biba byatangiye kuba ibintu bibi.'
Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko kuba abantu batuye hamwe cyangwa bavuye mu gace kamwe bagendana, bakwitana ayo mazina ngo si bibi ndetse nta n'icyo bitwaye mu gihe buri wese abana na buri umwe mu mahoro.