Minisitiri Dr. Ngirente yitabiriye Ibirori by'Ubwigenge bwa Lesotho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ibi birori, Minisitiri Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byabereye muri Stade ya Setsoto, bikarangwa n'ibikorwa birimo akarasisi ka gisirikare ndetse n'ubutumwa bwatanzwe n'abayobozi batandukanye bitabiriye.

Lesotho ni Ubwami bufite umwihariko wo kuba buzengurutswe na Afurika y'Epfo, kikaba igihugu cy'imisozi aho ubuso bwacyo bwose buri hejuru ya metero 1000 uvuye ku nyanja.

Ni igihugu gituwe n'abaturage bake, batarenze miliyoni eshatu, kikagira ubukungu bushingira ku buhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi byiganjemo ubucuruzi na Afurika y'Epfo, igihugu kibafatiye runini kuko ari cyo kibagemurira byinshi mu byo bakura hanze.

Umubano w'u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

Wabagarijwe n'ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanirana kw'abayobozi b'impande zombi.

Urugero ni uruzinduko Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagiriye muri iki gihugu kiri ku buso bwa kilometero kare 30.355, aho yari agiye mu muhango w'Irahira rya mugenzi we, Ntsokoane Samuel Matekane.

Ni mu gihe na Ntsokoane Samuel Matekane yaje gufata mu mugongo u Rwanda ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anitabira umuhango w'Irahira rya Perezida Kagame.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n'iz'umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y'iki gihugu.

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

Ubwami bwa Lesotho bwashinzwe n'Umwami Moshoeshoe I mu myaka 200 ishize, bukaba bwararanzwe n'amahoro n'umutekano mu bihe bitandukanye kugeza n'ubu.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu kwizihiza Ubwigenge bw'Ubwami bwa Lesotho
Akarasisi k'ingabo kashimishije benshi
Ibi birori byaranzwe n'imyiyereko y'indege
Ubwami bwa Lesotho buri kwizihiza imyaka 200 bumaze bushinzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-ngirente-yitabiriye-ibirori-by-ubwigenge-bwa-lesotho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)