Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje umwihariko w'urwibutso rwa Jenoside rwatashywe muri Latvia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rwibutso rwatashywe na Perezida Kagame kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, wari waherekejwe na Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko umwihariko w'uru rwibutso ari uko ari rwo rwa mbere rwashyizwe mu bihugu by'u Burayi bw'iburasirazuba, kandi rukaba mu isomero rinini ry'igihugu risanzwe ryakira abantu benshi.

Yagize ati 'Mbere na mbere ni rwo rwibutso rushyizweho mu bihugu by'u Burayi bw'iburasirazuba, kuko izindi nzibutso ziri mu Burayi bw'iburengerazuba. Icya kabiri, rwashyizwe mu kigo kinini cy'isomero ry'ibitabo kandi kikaba ari n'ikigo cyakira kandi gikorerwamo inama nini muri iki gihugu cya Latvia.'

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko uru rwibutso rwatashywe mu gihe Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Latvia, akaba ari we Mukuru w'Igihugu wa mbere w'u Rwanda no muri Afurika usuye iki gihugu giherereye mu karere ka Baltique.

Yagize ati 'Ni urwibutso rujyanye n'uruzinduko rw'amateka, rukaba rero ruvuze byinshi kuko ni igihugu dufitanye umubano utamaze igihe kirekire cyane. Ni igihugu cyabonye ubwigenge mu 1991.'

Yasobanuye ko uru rwibutso ruzatuma Abanyarwanda batuye muri Latvia cyangwa bahasura bagira aho bashobora kunamira ababo bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, isanzwe ireberera u Rwanda muri Latvia, guverinoma ya Latvia n'ubuyobozi bw'iri somero bazajya bakoresha ibiganiro n'igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi, bigakorerwa kuri uru rwibutso.

Ibiganiro bizakorerwa kuri uru rwibutso, nk'uko yakomeje abisobanura, bizafasha cyane cyane urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo muri Latvia kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati 'Ni byiza rero mu kumenyekanisha amateka yacu kandi ari nako dushyira ingufu mu kurwanya abahakana n'abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw'Isi.'

Perezida Kagame, ubwo yatahaga uru rwibutso, yashimiye Leta ya Latvia n'abaturage b'iki gihugu ku bwo guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abamenyesha ko Abanyarwanda bazahora babizirikana.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwashyizwe muri Latvia rusobanuye byinshi
Uru Rwibutso rwatashywe na Perezida Kagame mu ruzinduko aherutsemo muri Latvia
Ni rwo rwibutso rwa mbere rushyizwe mu bihugu by'u Burayi bw'Iburasirazuba

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagaragaje-umwihariko-w-urwibutso-rwa-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)