Minisitiri Nsanzimana yaganiriye n'abahanga muri siyansi ku ngamba zo guhashya Marburg - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa Minisiteri y'Ubuzima yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yatangaje ko n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Butera Yvan, ari mu bari babyitabiriye.

Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere nibwo bagaragaye mu Rwanda, ubu abamaze kwandura Virusi ya Marburg bageze kuri 61 mu gihe abo yahitanye ari 14, nk'uko imibare y'Ikigo cy' igihugu gishinzwe kwita ku buzima [RBC] ibigaragaza.

Mu banduye iyi virusi, 16 bamaze kuyikira mu gihe abandi 31 bakiri kuvurwa. Hamaze gufatwa ibipimo by'abantu 3.272.

Mu gihe Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya iki cyorezo zirimo kwirinda kwegerana cyane ufite ibimenyetso byacyo no kwimakaza isuku, Leta y'u Rwanda na yo ikomeje gahunda yo gukingira abafite ibyago byinshi byo kwandura. Muri rusange hamaze gutangwa inkingo zirenga 346.

Ibimenyetso by'iyi ndwara birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu nda, kuribwa umutwe no gucibwamo. Ubifite cyangwa umenye umuntu ubifite asabwa kumenyesha inzego z'ubuzima kugira ngo zimufashe.

Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara [Africa CDC], Dr. Jean Kaseya, uheruka i Kigali, yagaragaje ko yanyuzwe cyane n'ingamba zafashwe na Guverinoma y'u Rwanda n'uburyo iri kwitwara muri ibi bihe, kandi ko iki kigo kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu guhashya iyi ndwara no kurinda ko yakwirakwira.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagiranye ibiganiro n'abafatanyabikorwa ku rwego rw'igihugu na mpuzamahanga mu gushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi mu guhashya icyorezo cya Marburg
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Butera Yvan, yari ari muri ibi biganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nsanzimana-yaganiriye-n-abahanga-muri-siyansi-ku-ngamba-zo-guhashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)