Minisitiri Nyirishema yasabwe ubuvugizi ku mishinga yadindiye mu Karere ka Ngoma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mishinga ikeneye ubuvugizi muri aka Karere harimo uwo kuhira, abaganga bake n'indi myinshi.

Ibi yabyeretswe mu ruzinduko rw'umunsi umwe aherutse kugirira mu Karere ka Ngoma tariki ya 9 Ukwakira 2024. Muri uru ruzinduko yasuye bimwe mu bikorwa remezo byubatswe muri aka Karere ndetse anasura indi mishinga y'iterambere iri kuhakorerwa irimo n'iyandindiye yasabwe gukorera ubuvugizi.

Mu mishinga yadindiye yasabwe gukorera ubuvugizi harimo umushinga wo kuhira ku buso bwa hegitari 3500 uzakorerwa mu mirenge ya Zaza, Sake, Mugesera, Rukumberi na Karembo. Uyu mushinga wazanywe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi byari biteganyijwe ko utangira muri Mutarama uyu mwaka ariko kugeza magingo aya ntakirakorwa.

Kubaka umuhanda uhuza Ngoma na Kirehe ureshya na kilometer 14 uzwi nka Gahara-Kazo, hari ukubaka igice cya kabiri cy'Urwibutso rwa Rukumberi ndetse n'umushinga wo kwagura ibiro by'Akarere iyi yose ikaba itarakozwe kubera ibibazo by'ingengo y'imari n'ibindi.

Mu yindi mishinga yagaragajwe harimo uwo gutanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 17 wari gutangira muri Mata uyu mwaka ariko kugeza n'ubu ukaba utari watangira, hanagaragajwe ikibazo cy'ubuke bw'abaganga ku Bitaro bya Kibungo no ku bigo nderabuzima biri muri aka karere.

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, usanzwe ari n'imboni ya Guverinoma muri aka karere, yavuze ko kuba yasuye aka karere akanerekwa imishinga ikarimo bizamworohera mu kuyikurikirana. Yavuze ko hakiri akazi kenshi gakenewe gukorwa ariko ko abantu bafatanyije n'izindi nzego bazajya inama mu kubikurikirana.

Mu yindi mishinga yasuye akishimira iterambere ryayo harimo umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Bugesera aho kuri ubu watangiye gushyirwamo kaburimbo, imishinga y'ubukerarugendo iri gukorerwa ku kiyaga cya Mugesera ndetse na sitade yubatswe muri aka Karere.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yerekanye imishinga yadindiye
Minisitiri Nyirishema yiyemeje gukorera ubuvugizi imishinga yadindiye
Minisitiri Nyirishema yiyemeje gukorera ubuvugizi imishinga yadindiye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nyirishema-yasabwe-ubuvugizi-ku-mishanga-yadindiye-mu-karere-ka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)