Minisitiri Sebahizi yagaragaje isoko rusange rya Afurika nk'igisubizo cy'ubucuruzi mu bice byugarijwe n'intambara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere k'Ibiyaga Bigari hamaze igihe hari intambara, zagiye zituma mu bihe bitandukanye ibikorwa by'ubucuruzi bihagarara cyangwa bikagenda biguru ntege.

Nk'u Burundi kuva muri Mutarama 2024, bwafunze imipaka yose ibuhuza n'u Rwanda, hasigara inzira zo mu kirere gusa, bituma n'ubucuruzi bwo ku rugero ruto bushoboka bwakorwa hakoreshejwe indege gusa.

Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda, nubwo umwuka ukomeza kuba mubi hagati y'ibihugu byombi ariko iki gihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu byo u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi mu gihembwe cya kabiri cya 2024.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kibanziriza inama ya Biashara Afrika, kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, yagaragaje ko intambara n'ibibazo bya politike bihungabanya ubucuruzi ariko Isoko rusange rya Afurika rishobora kuba indi nzira yo guhangana na zo.

Ati 'Nubwo rero tubona ingaruka z'intambara ariko kuba muri iyi miryango bidufasha guhangana na zo. Kuba intambara zihari byo ntabwo biterwa no kuba turi mu isoko rusange ahubwo kuba turi muri iri soko rusange bizadufasha guhangana n'izi ntambara.'

Isoko rusange rya Afurika rihurije hamwe ibihugu 54 bya Afurika, rifite abaturage miliyari 1,3 n'umusaruro mbumbe ubarirwa muri miliyari ibihumbi 3,4$, ariko ubucuruzi bukorwa hagati y'ibihugu bya Afurika buracyari ku gipimo kitarenze 16%.

Ubucuruzi bunyuze mu masezerano yIsoko rusange rya Afurika bwatangiye mu Ukwakira 2022, gusa magingo aya nta mibare nyakuri y'ibicuruzwa byacurujwe biyisunze.

Mu mpera za Nzeri 2024 ni bwo ibicuruzwa bya mbere byoherejwe hanze y'u Rwanda hisunzwe amasezerano y'isoko rusange rya Afurika.

Ibyoherejwe birimo ibilo 400 by'ikawa, ibilo 400 by'icyayi, litiro 100 z'amavuta akomoka kuri avoka na litiro 50 z'ubuki, byose byongerewe agaciro byose byoherejwe muri Ghana.

Abasesengura iby'ubukungu bahamya ko AcFTA ikwiye gushyira imbere ikoranabuhanga ku buryo n'iyo haba mu bihe by'umwuka mubi n'intambara bakomeza ibikorwa by'ubucuruzi.

Umunyamabanga Mukuru w'Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yatangaje ko ibihugu bikorana ubucuruzi binyuze mu masezerano y'isoko rusange bigiye kuva kuri birindwi gusa bikagera kuri 39.

Ati 'Hari intambwe ikomeye yatewe, kuko muri iyi myaka ibiri ishize ibihugu byagombaga gukora amavugurura no gushyiraho amategeko no gushyiraho uburyo bwo kwambutsa ibicuruzwa ku mipaka kugira ngo ubu bucuruzi bushobore gukorwa.'

Wamkele yahamije ko ikigega cy'Isoko Rusange rya Afurika kimaze gukusanya arenga miliyari y'amadorali ya Amerika akazafasha abikorera guteza imbere ibikorerwa mu nganda zo muri Afurika, ndetse ngo nta gihindutse mu 2025 bazatangira kuyaha abayakeneye ari na ko hakomeza gushakishwa andi.

Minisitiri Sebahizi yahamije ko Isoko Rusange rya Afurika rizasindagiza ubucuruzi mu bihe by'umwuka mubi n'intambara



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yagaragaje-isoko-rusange-rya-afurika-nk-igisubizo-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)