Minisitiri Wagner yagaragaje urwitwazo rwatumye RDC yanga gusinya amasezerano y'i Luanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiganiro byarabaye ndetse birarangira, impande zombi zigera mu cyiciro cyo gushyira umukono ku masezerano, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, mu gihe Congo nayo yari ihagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Ibyari bigiye gusinyirwa ni ibyari byaravuye mu biganiro n'inzego z'iperereza ku mpande zombi, aho zari zashyizeho uburyo bwo kurandura FDLR, nka kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye umutekano w'Akarere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

Icyakora mbere gato yo gusinya, uyu muyobozi wa RDC yabanje kugisha inama, amaze kuzihabwa ahita ahindura ibitekerezo, avuga ko atari businye kuri ayo masezerano.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko "Twari twiteguye gusinya... ariko Minisitiri [w'Ububanyi n'Amahanga] wa Congo arabyanga. Yabanje kuvuga kuri raporo [ikubiyemo amasezerano yari businywe] hanyuma, amaze kugisha inama, aragaruka. Yatubwiye ko atemera gusinya ibikubiye muri raporo."

Mu kiganiro na BBC, Thérèse Kayikwamba Wagner yasobanuye ko nubwo inzego za RDC zari zaragize uruhare mu gutegura amasezerano, urwego akuriye narwo rukagira uruhare mu gukurikirana uburyo ibiganiro byarimo kugenda, hari ibintu bimwe na bimwe atemeraga.

Ati "Hari amasezerano yari yatanzwe [kugira ngo yemeranyweho], ariko ntabwo turagera ku rwego rwo kwemera cyangwa guhakana ayo masezerano. Icy'ingenzi ni uko mu gihe tuzaba tugeze kuri urwo rwego, hari intambwe tugomba kubanza gutera. Intambwe y'ingenzi yatewe ubwo habagaho kwemeranya guhagarika imirwano."

Uyu muyobozi yongeye kugaruka ku birego byo kugaragaza ko Ingabo z'u Rwanda zikwiriye kuva muri Congo, ibirego u Rwanda rwakunze guhakana, ndetse bikarushaho kujya habi na cyane ko Leta ya Congo rimwe ivuga ko M23 ari abaturage bayo, hakibazwa kandi uburyo ihindukira ikabita Ingabo z'u Rwanda.

Uku kwinyuramo kwa Leta ya RDC ukubonera neza no mu buryo ifata ibyemezo bitandukanye, nyuma kandi igahindukira ikivuguruza, urugero rukaba kuri Monusco.

Izi Ngabo z'Umuryango w'Abibumbye, zari zamaganywe na Leta ya Congo ndetse zisabwa kuzinga utwangushye zigataha, uretse ko nyuma Minisitiri Wagner yaje kumvikana avuga ko 'bari kongera gusuzuma' ibya Monusco, bisa nk'aho Congo yahinduye ibitekerezo, ikaba itacyifuza ko izo ngabo ziyivira ku butaka.

Wagner yasobanuye ko muri Kivu y'Amajyepfo, Monusco ishobora kuhava kuko umutekano wagarutse, ati "Ibirindiro by'ingabo za Monusco byose byarafunzwe, habayeho guhererekanya ububasha hagati ya Monusco na Leta ya Congo, kandi twafashe umwanzuro w'uko ibyo twagezeho [mu kurinda umutekano] muri Kivu y'Epfo tubigumana, tukabirinda kandi tukabyubakiraho."

Yashimangiye ko Leta akorera ikiri gushaka uburyo bwo kwirindira umutekano no mu gihe Monusco itaba ihari, ati "Turashaka kuba twiteguye ko igihe cyose Monusco yagenda, hatazasigara icyuho."

Gusa ku rundi ruhande, uyu muyobozi yemera ko Monusco itavanwa muri Kivu y'Amajyaruguru, ati "Kuri Kivu y'Amajyaruguru biracyagoranye, biragoye ko Monusco yahava kubera uburyo ibintu bihagaze magingo aya, nicyo twakwifuje kubona Monusco igenda. Ariko urebye uko ibintu bihagaze muri Kivu y'Amajyaruguru, biragoye kubona Monusco yahava."

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ku mpamvu muzi zitera ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bw'igihugu cye, agace kamaze imyaka irenga 20 mu ntambara zidashira, kakabamo imitwe irenga 200 yitwaje intwaro, imwe, nka FDLR, igakorana na Leta ya Congo mu buryo bweruye.

Hagati aho, Angola, nk'Umuhuza muri ibi biganiro, ikomeje gukora ibishoboka byose mu kongera guhuriza impande zombi mu biganiro ndetse Ambasaderi wayo mu Muryango w'Abibumbye, Francisco José da Cruz, kuri uyu wa 30 Nzeri yamenyesheje Akanama kawo gashinzwe umutekano ko mu gice cya mbere cy'Ukwakira 2024, intumwa z'ibi bihugu zishobora kongera guhura.

Yagize ati 'Inama ikurikira yo ku rwego rw'abaminisitiri iteganyijwe mu gice cya mbere cy'Ukwakira 2024, hagamijwe kugera ku bwumvikane buganisha ku guhura kw'abakuru b'ibihugu gushobora gusinyirwamo amasezerano y'amahoro ya burundu no kuzahura umubano w'ibihugu byombi.'

U Bufaransa nabwo bwakoze iyo bwabaga, dore ko mu Nama y'abakuru ba za guverinoma z'ibihugu bigize umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Perezida Emmanuel Macron yagerageje guhuza impande zombi, ariko birangira atabashije kubigeraho.

Yavuze ko 'bikigoye cyane guhuza impande zombi,' ashimangira ko bigisaba ko hakoreshwa imbaraga mu gushaka ibisubizo bihuriweho n'impande zombi.

Minisitiri Wagner yagaragaje urwitwazo rwatumye RDC yanga gusinya amasezerano y'i Luanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-wagner-yagaragaje-urwitwazo-rwatumye-rdc-yanga-gusinya-amasezerano-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)