Uyu muryango ugamije kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa ndetse no kuzamura imyumvire.
Uretse ibyo kandi hari itangwa rya serivisi ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'ibindi bitandukanye bifasha abagore. Ni umuryango ukorera mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse no mu ntara zose z'u Rwanda.
Uyu muryango uherutse gukorera ibi bikorwa mu murenge wa Musheri ndetse n'uwa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda.
Mu guhangana n'ibi bibazo, Afro Ark muri aka karere yahuguye abagore b'abafashamyunvire mu bijyanye na politike igenga ubuzima bw'imyororokere, amategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku igitsina; uburenganzira bw'umugore kurinda umubiri we ndetse n'ihame ry'uburinganire mu Rwanda.
Aba bafashamyunvire bigisha bagenzi babo bakanabatinyura mu kurwanira uburenganzira bwabo, no kubona ubutabera igihe bahohotewe.
Umwe mu batangabuhamya witwa Tuyisenge ufite imyaka 22 ufite n'ubumuga, yavuze ko igihe umugabo we yamwirukanaga mu nzu nyuma yo kubyarana na we abana babiri, yaje kubona ubutabera abifashijwemo na Afro Ark.
Yakomeje avuga ko abafashamyunvire bahuguwe n'uyu muryango batumye atinyuka kuregera ubuyobozi bw'umurenge wa Musheri bagategeka uwari umugabo we gutanga umugabane wo gutunga abana babyaranye.
Ati 'Nibura nishimiye ko ubuyobozi bw'umurenge bwatugabanyije umutungo twashakanye mu buryo buteganywa n'amategeko agenga abatandukanye.'
Patience Iribagiza, uyobora Afro Ark, ashimangira akamaro ko gukanguria abaturage guhindura imyumvire bagashyigikira uburenganzira bw'umukobwa n'umugore kubona serivisi zikenewe ku buzima bw'imyororokere ndetse n'ubutabera igihe yahohotewe.
Ati 'Tuba dushaka ko umugore ahindura imyumvire, akumva ko afite uburenganzira ku mubiri we ndetse no ku mitungo y'uwo bashakanye. Bityo mu gihe yarenganijwe akaba yabasha kwegera ubuyobozi, akarenganurwa.'
Uretse abagore kandi bakoresha ibiganiro mpaka mu baturage, inama n'abayobozi n'itangazamakuru kugira ngo umugore n'umukobwa asigasire uburenganzira bwe mu bikorwa byose bimureba.
U Rwanda, mu bufatanye n'imiryango itari iya leta, rukomeje gufata ingamba zikarishye mu guhangana n'umuvuduko w'abangavu batwara inda zidateganijwe, ndetse n'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa.
Afro Ark ya Iribagiza ifite intego yo kugira uruhare rukomeye mu kugarurira agaciro umugore n'umukobwa mu rugendo rwo kugira uruhare, rugaragara mu bikorwa bireba akarere ka Nyagatare muri rusange kuko kuri iyi nshuro ariho berekeje amaso.
Mu 2018 nibwo Iribagiza Patience yagize igitekerezo cyo gushinga umuryango yise Afro Ark. Atangira yahereye ku guhangana na Virusi itera SIDA, aganiriza abakora uburaya ababyemeye bagapimwa ndetse n'abandi biganjemo urubyiruko.