Miss Muheto na Fatakumavuta bageze mu rukik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, ni bwo aba bombi bagejejwe ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ariko buri wese araba afite inteko iburanisha ye.

Ku wa 18 Ukwakira 2024, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi nka 'Fatakumavuta', akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana mu ruhame no kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. 

Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko Fatakumavuta yafashwe 'nyuma yo kwihanangirizwa inshuro yinshi ndetse agirwa inama ariko ahitamo kwinangira.'

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y'iminsi yari ishize, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahererekanya amashusho ye 'yibasira umuryango wa Meddy n'umugore we Mimi', ndetse bamwe bagiye bagaragaza ko bitari bikwiriye. 

Murangira yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiriye kubahiriza amategeko mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro, aho kubiba urwango no kugumura abantu.

Ati 'RIB irasaba abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bubahiriza amategeko, kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.'

Arakomeza ati 'Ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.'

Ni mu gihe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ari bwo Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.

Polisi y'u Rwanda yavuze kandi Miss Muheto yari atwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira. Kandi ko yagonze ndetse yangiza ibikorwa remezo.

Hejuru y'ibyo kandi yahunze inzego z'umutekano nyuma y'uko agonze. Polisi yavuze ko ibi si "ubwa mbere yari abikoze, ndetse ko yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha."

Polisi itangaje ibi mu gihe kuva mu Cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yemezaga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi.

Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka agonga inzu, icyo gihe yagize igikomere ku ijisho ariko yitabwaho n'abaganga akomeza ubuzima.

 

Amashusho agaragaza Miss Muheto ubwo yari agejejwe mu rukiko

 

 

Amashusho agaragaza ubwo Fatakumavuta yari agejejwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro

Miss Nshuti Divine akurikiranyweho ibyaha birimo 'gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo', 'kugonga no kwangiza ibikorwa remezo' no guhunga nyuma y'ibyo 

Mu itangazo, Polisi yasohoye yavuzemo ko Divine Muheto adafite uruhushya rwo gutwara imodoka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148190/miss-muheto-na-fatakumavuta-bageze-mu-rukiko-amafoto-148190.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)