MTN Iwacu Muzika Festival: Abahanzi bahaye ub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2023, mbere y'uko bataramira mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ari na cyo gitaramo cya nyuma giherekeza urugendo rw'ibi bitaramo byabereye mu Ntara zitandukanye.

Ibi bitaramo byageze mu Turere turimo Ngoma, Nyagatare, Rusizi, Huye, Bugesera n'ahandi mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gususuruka. Ariko kuri iyi nshuro, ibi bitaramo ntibizagera muri Kigali bitandukanye n'uko byagenze umwaka ushize.

Aba bahanzi bakora imyitozo yo kuririmba bafashijwemo n'itsinda rya Symphony Band, ndetse hamwe na hamwe bagiye bataramira bakoranaga Siporo n'abaturage.

Mu rwego rwo gusoza neza ibi bitaramo byageze hirya no hino mu gihugu, aba bahanzi basuye abana babarizwa mu Ikigo 'Ubumwe Community Center' cyita ku bafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu.

Uretse kubaha ibikoresho, aba bahanzi basabanye n'abo mu rwego rwo kubagarurira icyizere cy'ubuzima. Batanze ibikoresho birimo Amagare, Inkoni z'abatabona ndetse n'imbago; ariko kandi banabahaye ibiribwa nkenerwa bya buri munsi.

Iki kigo gifasha abakabakaba 1000, barimo ababuze ingingo ku mpamvu z'impanuka cyangwa uburwayi, n'abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ibi bitaramo byahawemo akazi abahanzi barindwi: Bruce Melodie, Ruti Joel, Danny Nanone, Bwiza, Kenny Sol, Bushali ndetse na Chriss Eazy.

Ni ibitaramo bitangira guhera saa sita z'amanywa. Ni mu gihe kwinjira ari ukwishyura 2,000 Frw mu myanya ya VIP, ni mu gihe mu myanya isanzwe kwinjira ari ubuntu. Ariko kandi iyo ukanze *140# cyangwa se *345# ubasha kugura itike yawe.


Abahanzi bari muri MTN Iwacu Muzika Festival batanze ibikoresho ku bafite ubumuga babarizwa mu Ikigo 'Ubumwe community center'


Byari ibyishimo bikomeye ku banyeshuri ndetse n'abarezi babarizwa mu ikigo 'Ubumwe community center (UCC)' ubwo baganiraga n'abarimo Bruce Melodie


Kenny Sol yasabanye n'abana ndetse n'abarezi babarizwa muri iki kigo


Iki gikorwa cyateguwe na East African Promoters (EAP) n'abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo guhindura imibereho ya bamwe


Aba bahanzi bakoze iki gikorwa mu gihe bitegura gukora igitaramo cya nyuma giherekeza 'MTN Iwacu Muzika Festival'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147886/mtn-iwacu-muzika-festival-abahanzi-bahaye-ubufasha-abafite-ubumuga-i-rubavu-amafoto-147886.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)