MTN Rwanda yatanze miliyoni 30 Frw muri gahunda ya 'Dusangire Lunch' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dusangire Lunch ni gahunda ya Minisiteri y'Uburezi, aho abantu bakangurirwa gutanga amafaranga kugira ngo bagire uruhare mu kugaburira abanyeshuri ku mashuri.

Iby'iyi nkunga MTN Rwanda yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 04 Ukwakira 2024, ubwo hatahagwa ku mugaragaro igikoni cyubatswe mu ishuri ryo mu Karere ka Gicumbi rya GS Bukure kuva muri Kamena uyu mwaka, ku bufatanye bw'iyi sosiyete binyuze mu bikorwa byayo byo kwita ku bakeneye ubufasha binyuze muri gahunda yitwa 'MTN Y'ello Care'.

Iki gikoni cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 15 Frw. Cyubatswe mu buryo bugezweho kandi bubungabunga ibidukikije kuko nka mbere igikoni cyari kiri muri iri shuri cyakoreshaga amakamyo 10 y'inkwi ku gihembwe ariko ubu bakaba bakoresha amakamyo abiri gusa.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko iyi sosiyete izakomeza gukorana na minisiteri ifite uburezi mu nshingano kugira ngo amashuri amwe akomeze ashyigikirwe anazamurirwe ubushobozi.

Ati 'Twishimiye kugira umusanzu kuri gahunda ya Minisiteri y'Uburezi yo kugaburira abanyeshuri. Twizera ko iyo umwana yitaweho kandi akabona indyo yuzuye agira ubushobozi bwo gutsinda buri hejuru kandi bikabarinda guta ishuri, bityo amasomo bahabwa akazabagirira umumaro.'

Mu mashuri azagabanywa iyi nkunga ya miliyoni 30 Frw, harimo na GS Bukure kuri ubu irererwamo abanyeshuri 1.700 kuva mu mashuri abanza kugeza ku ayisumbuye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Rose Baguma, yavuze ko kuva mu 2021 gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagurwa, igipimo cy'abata ishuri cyagabanyutseho 4%.

Ati 'Hamwe n'izindi gahunda zituma abana badata ishuri tugenda dushyiraho tubona ko zigenda zitanga umusaruro kuko byorohereza n'ababyeyi mu kwita ku bindi. Tuzakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abana bige neza kandi barangize ibyiciro baba barimo.'

Yagaragaje ko kubona iyi nkunga ari ingenzi, ariko ababyeyi badakwiye kwirara ngo bareke gutanga umusanzu wabo, kuko iyo inkunga ibonetse hari n'ibindi biba bikeneye kwitabwaho nko kongera ibikoresho nkenerwa mu gutunganya amafunguro, kugeza ibikorwaremezo nk'amazi mu mashuri n'ibindi.

Abanyeshuri barenga miliyoni 3,9 ni bo bagaburirwa ku mashuri.

MTN Rwanda isanzwe igira uruhare muri gahunda zitandukanye z'iterambere ry'u Rwanda binyuze mu nkingi zinyuranye zirimo iy'uburezi, ubuvuzi, kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse na gushyigikira gahunda zimwe na zimwe za leta.

MTN yatanze miliyoni 30 Frw muri gahunda ya 'Dusangire Lunch'
MTN Rwanda yatashye ku mugaragaro igikoni cyubatswe mu ishuri ryo mu Karere ka Gicumbi rya GS Bukure binyuze muri gahunda yayo ya 'MTN Y'ello Care'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yatanze-miliyoni-30-frw-muri-gahunda-ya-dusangire-lunch

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)