Mu benjeniyeri babarirwa mu Rwanda; 10% ni abagore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri rusange imibare y'uru rugaga igaragaza ko uru rwego rubarizwamo abenjeniyeri b'umwuga basaga ibihumbi 3.500 mu gihe ab'igitsina gore muri bo ari 10% gusa.

Mu busanzwe abenjeniyeri babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubukanishi [mechanical engineering]; amashanyarazi [electrical engineering]; ubwubatsi bw'imihanda n'ibindi bikorwaremezo [civil engineering]; ikoranabuhanga [software engineering]; itumanaho [telecommunication engineering]; ubumenyi bw'ibijyanye n'indege [aerospace engineering], n'ahandi.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabanjirije Inama Mpuzamahanga izarebera hamwe uruhare rw'Abenjeniyeri mu iterambere rirambye mu nzego zinyuranye, yateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, IER, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Ingaga z'Abenjeniyeri ku Isi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti, yagaragaje ko hari ikiri gukorwa ngo icyuho cy'abagore kiri muri uru rwego gikurweho.

Iyi nama izaba hagati ya tariki 15-18 Ukwakira, izitabirwa n'abarenga 800.

Sabiti yavuze ko umubare w'abenjeniyeri w'abagore ukiri muto kandi uteye impungenge.

Ati 'Uru rwego rufite ikintu gikomeye ruvuze ku iterambere ry'igihugu, kurujyamo dusize umubare munini w'abaturarwanda inyuma ntabwo byumvikana niyo mpamvu turimo gushyiramo ingufu nyinshi mu gukangurira abagore kuyoboka uyu mwuga.'

Sabiti yavuze ko mu rwego rwo gushishikariza abagore kwinjira mu bwenjeniyeri bashyiriweho agashami kabashinzwe, aho bategurirwa ingendoshuri, inama n'ibindi biganiro bigamije kubagaragariza amahirwe muri uru rwego.

Ati 'Turi gukora ibishoboka byose ngo dushishikarize abagore bato gukunda no kuyoboka umwuga w'ubu-enjeniyeri.'

Bipfira he?

Sabiti yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe n'Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, hari ibyagaragaye nk'inzitizi.

Ati 'Twashakaga ngo tumenye kuki mu mashuri yisumbuye harimo abakobwa benshi cyane, no muri kaminuza bikaba uko ariko waza mu mwuga ugasanga umubare uri hasi cyane?'

Mu bushakashatsi bwakozwe hagaragaye ko ikibazo cy'ibanze ari imyumvire nkene ivuga ko umwuga w'ubu-enjeniyeri ari umwuga usaba imbaraga z'umubiri nyinshi bityo bigaharirwa abagabo gusa.

Ikindi cyagaragaye n'uko ahenshi usanga ibikorwaremezo bikorerwaho imirimo itandukanye y'ubu-enjeniyeri cyane imwe isaba imbaraga, biba bitorohereza abagore gukora akazi kabo neza.

Sabiti ati 'Tumaze gukora ubwo bushakashatsi twafashe umwanzuro wo guhashya iyo mitekerereze idakwiye. Twashyizeho agashami gashinzwe abagore tunashyiraho ingamba z'uko gakora.'

Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko ubu-enjeniyeri ari urwego rwagutse cyane bityo abantu badakwiye kurubonera mu bwubatsi gusa.

Yavuze ko kubera iterambere Isi ikomeza kugeraho cyane mu ikoranabuhanga, uru rwego na rwo rugenda rwaguka bityo hari amahirwe menshi yo guhitamo aho umuntu yakisanga hatari mu bwubatsi gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IER, Steven Sabiti, yavuze ko hari imitekerereze nkene igomba kwamaganwa
Umuyobozi Mukuru wa IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko hari amahirwe menshi muri uru rwego atari ubwubatsi
Abakobwa baracyari bake cyane mu mwuga w'ubu enjeniyeri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-benjeniyeri-babarirwa-mu-rwanda-10-ni-abagore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)