Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kuboza 2023, ubwo ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Amajyepfo, SADC, zoherezwaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zari zahawe' mission' y' umwaka umwe, ngo zigarure amahoro n'umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu, agace kamaze igihe karabaye isibaniro hagati y'imitwe yitwaje intwaro itabarika.

Mu gihe rero ubwo butumwa busatira umusozo, muri iki cyumweru dusoza ubuyobozi bwa SADC hamwe n'intumwa za Kongo, bakoze inama yo kwisuzuma, dore ko abasesenguzi, barimo n' Abanyekongo bashyira mu gaciro, basanga nta kintu kigaragara SADC yagezeho.

Muri iyo nama yo kwikirigita igaseka, ikintu kimwe SADC yishimiye ngo ni uko yabujije umutwe wa M23 gufata umujyi wa Goma!

Nyamara abakurikiranira hafi iby'intambara yo muri Kongo, bemeza ko kuba M23 itarafata Goma ari amayeri y'urugamba ndetse n' ubushishozi bwa politiki, ngo kuko yaba yaririnze kugwa mu mutego nk'uwo yaguyemo muw'2013. Icyo gihe M23 yafashe Goma isi yose iyotsa igitutu, bituma isohoka muri uwo mujyi, ndetse irekura n'ibirindiro byose yari yarigaruriye muri Kivu y'Amajyaruguru.

Icyo gihe hari ababifashe nko gutsindwa, nubwo M23 yo ivuga ko yari isubiye inyuma ngo izagarukane mbaraga zo gusimbuka neza kurushaho. Bwarakeye biraba!

Kutihutira gufata Goma rero, M23 yanze izindi nduru z'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi bihafite inyungu, cyane cyane ibihanyuza ibisahurano bivana muri Kongo.

Kudafata Goma si ukurushwa ingufu na SADC. N'imimenyimenyi M23 imaze amezi menshi yarafunze inzira hafi ya zose zinjira muri uwo mujyi, ku buryo n'imibereho y'abawurimo isa n'igenwa na M23.

Ingabo za SADC zasimbuye muri Kongo iz'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, zirukanywe nabi muri icyo gihugu, zishinjwa kwanga guhangana ku rugamba n'abarwanyi ba M23.

SADC rero yagombaga kwereka Tshisekedi ko yo ari indwanyi cyane, maze kuva yagera aho muri Kongo, buri munsi ikagaba ibitero kuri M23, ifatanyije n'igisirikari cya Kongo, FARDC, intwaramuheto z'Abarundi, abacancuro b'abanyaburayi, abajenosideri ba FDLR, Wazalendo, n'indi mitwe itabarika.

Ibyo bitero nyamara ntibyabujije M23 kurushaho kwagura uduce igenzura muri teritwari za Nyiragongo, Masisi, Rutshuru na Lubero, turimo n'udufite agaciro kanini cyane mu bukungu no mu busugire bwa Kongo.

Abasesenguzi benshi basanga kuva SADC yagera muri Kongo ahubwo ibintu byarabaye bibi kurushaho: Umubare w'abahitanwa n'intambara kimwe n'uw'abavuye mu byabo, wikubye inshuro nyinshi, kandi ibikorwa byo gutabara abari muri ako kaga birushaho kugorana.

Nyamara nibura ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zo zari zarashoboye guhagarara hagati y'abashyamiranye, kugeza ubwo n'umutwe wa M23 wemera kurekura twinshi mu duce yari yarafashe, mu rwego rwo guha amahirwe inzira y'ibiganiro bigamije kurangiza intambara.

Kubera inyungu bamwe bafite mu kuba ingabo za SADC ziri muri Kongo, zirimo ibidolari Kongo ibaha, byiyongera ku mutungo kamere wa Kongo basahurira muri iyo nduru, hari abategetsi b'ibihugu bya SADC babeshya Tshisekedi ko bafite ingufu zo gutsinda intambara binyuze mu nzira y'amasasu. Byahe byo kajya ko byararagaye ko badashobora kwambura M23 n' agatanyu k'ubutaka igenzura.

Ibi binyuranye n'inama umuryango mpuzamahanga ugira ubutegetsi bwa Tshisekedi, yo kugana inzira y'ibiganiro, kandi akareka gukorana n'abajenosideri ba FDLR, bafatwa nk'ipfundo ry'umutekano muke muri Kongo no mu karere k'Ibiyaga Bigari kose.

Mu mezi abiri gusa SADC iraba ishoje igihe cy'umwaka yari yahawe. Sosiyete sivile n'amashyaka y'abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa w'Afrika y'Epfo, igihugu kiyoboye ingabo za SADC ziri muri Kongo, bamaze gusaba ko icyo gihugu kivana abasirikari bacyo muri Kongo, kuko badasiba kwicirwa muri iyo ntambara, ngo batumva n'impamvu yayo.

SADC igizwe n'ibihugu 16, ariko bitatu gusa, ni ukuvuga Afrika y'Epfo, Malawi na Tanzaniya nibyo byonyine byashoye abasirikari mu ntambara ya Kongo, abashishozi muri politiki bemeza ko yagombye kurangizwa n'Abakongomani ubwabo.

The post Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-ubutumwa-bwa-sadc-muri-kongo-busatira-umusozo-umusaruro-ni-hafi-ya-ntawo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-gihe-ubutumwa-bwa-sadc-muri-kongo-busatira-umusozo-umusaruro-ni-hafi-ya-ntawo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)