Mu Kivu harobwe toni zirindwi z'isambaza nyuma y'amezi abiri gifunze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikiruhuko cy'abarobyi ni gahunda yashyizweho na Miniteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu myaka 20 ishize bisabwe n'abarobyi nyuma yo kubona ko guhera muri Kamena, Nyakanga na Nzeri umusaruro w'isambaza uba ari muke cyane.

Uyu mwaka iki kiruhuko cyatangiye tariki 18 Kanama kirangira tariki 19 Ukwakira 2024.

Mu ijoro rya tariki 19 rishyira tariki 20 Ukwakira 2024 nibwo abarobyi b'isambaza basubiye mu kiyaga cya Kivu baherukagamo mu mezi abiri ashize.

Abarobyi bo mu Karere ka Nyamasheke barobye ibilo 2300, Rubavu baroba ibilo 646, Rutsiro barobye ibilo 2747 naho ab'i Karongi baroba ibilo 1406, bivuze ko utu turere uko ari tune twarobye toni zirenga zirindwi.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'abarobyi b'isambaza mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko amakoperative 6 y'abarobyi b'isambaza bakorera mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'akarere ka Karongi bishimiye kuba umusaruro wariyongereye.

Ati 'Abarobyi twabyishimiye kuko tujya gufunga umusaruro wari waragabanutse ku buryo wasangaga ikipe yarobye ibilo bitatu indi yatahiye aho'.

Nyuma y'aho Ikiyaga cya Kivu cyongeye gufungura ikipe yabonye ibilo byinshi muri Karongi yabonye ibilo 70 mu gihe ikipe yabonye ibilo bike yabonye ibilo 20.

Mu Karere ka Karongi ikilo cy'isambaza kiri kurangura 2800 Frw kivuye ku 4500 Frw cyariho mu kwezi muri Kanama, biturutse ku kuba umusaruro w'isambaza wari muke cyane. Ibi bivuze ko kuri ubu ikipe yabonye ibilo 70 yinjije ibihumbi 196 Frw, mu gihe iyabonye ibilo 20 yinjije ibihumbi 56 Frw.

Ndayisaba Salim, urobera muri koperative coopevi yo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yabonye ibilo 383 yabwiye IGIHE ko kuba ikivu cyongeye gufungura babyakiriye neza.

Ati 'Ikiruhuko cy'amezi abiri icyo nakivugaho ni uko ari ngombwa kuko mu kwezi kwa Kanama n'ukwa Nzeri nibwo isambaza zororoka, biba ari ngombwa rero ko abarobyi tuva mu Kivu zikororoka nta kizibangamiye kuko bituma isambaza zidashira mu kivu'.

Akanyamuneza ku barobyi b'isambaza barobye toni zirenga zirindwi ijoro rimwe
Ikipe ni ubwato butatu buba bufatanye bukoreshwa n'abarobyi b'isambaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-kivu-harobwe-toni-zirindwi-z-isambaza-nyuma-y-amezi-abiri-gifunze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)