Mu Rwanda hashyizweho ishuri ryigisha abashoferi batwara abantu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shuri ryafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, rifungurwa mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Iri shuri ryafunguwe nyuma y'ishyirwaho ry'Itegeko rishya rigenga gutwara abantu n'ibintu ku butaka no mu mazi, aho ingingo yaryo ya 32 ivuga ko umuyobozi w'ikinyabiziga wifuza gukora umurimo wo gutwara abantu cyangwa ibintu, agomba kuba abifitiye impamyabushobozi y'umwuga.

Ingingo ya 163 ivuga ko ukora uwo murimo nta mpamyabushobozi y'umwuga afite, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ya 50.000 Frw.

Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi Théoneste, yavuze ko bahisemo gufungura iryo shuri kugira ngo bubahirize ibyo iryo tegeko risaba, no kurushaho guteza imbere serivisi batanga mu bijyanye no gutwara abagenzi.

Ati 'Iyo turebye dusanga 70% y'abashoferi dufite bose barengeje imyaka 50, bisobanuye ko mu gihe kiri imbere bazajya muri pansiyo. Tugomba gutegura abazabasimbura.'

'Ubushize ubwo hazaga bisi nshya 200, twararebye dusanga ntabwo hari haratekerejwe ko hakenewe abashoferi b'inyongera. Ubundi mu mwuga wacu, imodoka ebyiri ziba zigomba kugira abashoferi batatu. Hari hakenewe abashoferi 300 muri za modoka 200. Twaragerageje dushaka abashoferi hirya no hino ariko byaratugoye.'

Mwunguzi kandi yavuze ko imyitwarire y'abashoferi bamwe na bamwe na yo yakunze kuvugwa ko itari myiza, ahanini bigaterwa n'uko nta mahugurwa bahawe ahagije.

Ati 'Iyo urebye isuku y'umushoferi dufite uyu munsi, iyo urebye amakosa agenda akora, iyo urebye ubujura bubamo natwe bukaduhombya, ibyo twari twaragiye twibagirwa nibyo bije gukemurwa.'

Umuyobozi Ushinzwe imfashanyigisho z'amasomo y'ubumenyingiro mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB), Rwamasirabo Aimable, yavuze ko iri shuri ryafunguwe baryitezeho byinshi.

Ati 'Iri shuri rigiye guhugura umushoferi ujyanye n'igihe mu bijyanye n'imyifatire. Ubumenyi basanzwe babufite ariko icyaburaga ni imyifatire. Bahura n'abantu benshi, ku buryo imyitwarire yabo ikwiriye kuba myiza kurushaho'.

Muvara Valens, Umushoferi wa City Express uri mu batangiranye n'iri shuri, yavuze ko yishimiye ko mu nteganyanyigisho bazahabwa harimo n'indimi, bikazaborohereza mu kazi.

Mukarugwiza Eugenie, umushoferi umazemo imyaka itanu na we yavuze ko iri shuri aryitezeho kubafasha mu bijyanye n'ubumenyi mu by'ibinyabiziga batwara.

Ati 'Hari nk'umuntu watwaraga nk'ibinyabiziga ugasanga ageze mu nzira imodoka imuzimiyeho ariko ntabashe kwirwanaho, agahamagara umukanishi. Hari byinshi aha tuzabasha kwigiramo nko kuba wabasha gukanika utuntu tworoheje no gutanga serivisi nziza.'

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange basaga igihumbi. Iri shuri ritangiranye abanyeshuri 120 ariko ATPR ivuga ko bazagenda biyongera, dore ko icyiciro kimwe kizajya kimara amezi atatu.

Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi yavuze ko iri shuri baryitezeho gukemura ibibazo byakundaga kugaragara mu byo gutwara abagenzi
Iri shuri ryafunguwe rizatangirana n'abanyeshuri 120
Bamwe mu bashoferi bagiye gutangirana n'iri shuri
ATPR ivuga ko ishaka guhugura umushoferi ujyanye n'igihe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hashyizweho-ishuri-ryigisha-abashoferi-batwara-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)