Muhanga: Bane bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo rwihishwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko abagwiriwe n'icyo kirombe bagapfa harimo uw'imyaka 35 n'undi w'imyaka 23, bakaba bakoraga ubwo bucukuzi ariko mu buryo butemewe n'amategeko.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable, yemeje iby'urupfu rw'aba bantu, anavuga ko igitiza umurindi ubucukuzi butemewe muri aka gace ari uko ibigo bitanu byakoraga uwo murimo byafunzwe.

Ati "Ibi bituma hari abakomeza gukora bya magendu, bagasaba ko hagarurwa ibigo bicukura, kugira ngo abaturage bongere babonemo akazi."

Ati:''Icyo twifuza ni uko habaho ubuvugizi hakongera hakaboneka ibigo bikora ubucukuzi mu buryo bwizewe, kugira ngo abaturage bongere babone akazi bacike ku bikorwa byo gucukura bihishe.''

Ndayisaba yakomeje avuga ko hagiye kubaho gukurikirana abashora abaturage muri ubu bucukuzi butemwe kuko bibagiraho ingaruka nyinshi.

Bane bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo rwihishwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-bane-bagwiriwe-n-ikirombe-bacukuragamo-rwihishwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)