Muhanga: Yasanzwe mu nzu amaze iminsi ine apfuye, hakekwa umugabo we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'urupfu rwa Mukashyaka yamenyekanye ku wa 20 Ukwakira 2024 ahagana mu masaha ya Saa Yine z'igitondo.

Bikekwa ko Mukashyaka yishwe n'umugabo we witwa Ntaganzwa Emmanuel, babanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Abo bombi bari bafitanye abana batatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko iyi nkuru yabagezeho biturutse ku musaza witwa Sinzinkabo Celestin, umubyeyi ya nyakwigendera.

Ati 'Mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira 2024 nibwo Mukashyaka yishwe. Ku munsi wakurikiyeho ni bwo se w'abana yabohereje ku ishuri bigaho rya Ecole Primaire Gikumba, mu masaha yo gutaha ajya kubacyura abajyana kuri umwe mu bo muryango ababwira ko umugore we yamutaye akajya muri Uganda.'

Bwarakeyekeye se w'abana aza kongera kubatwara kwa sekuru witwa Sindinkayo Celestin. Kuva ubwo Ntaganzwa aburirwa irengero na telefone ye ntiyongera kuboneka. Bakomeje guhamagara nyina w'abana na se biranga, sekuru yigira inama yo kujya mu rugo kureba niba ibintu ari amahoro.

Yagezeyo asanga harafunze, umusaza ajya gusaba uruhushya ubuyobozi bw'umurenge bwo kwica urugi kugira ngo byibuze arebe ko hari umuntu waba urimo kuko byari bikomeje kumwanga mu nda.

Nshimiyimana ati 'Tukibimenya twahise twihutira kujyayo, tugezeyo dusanga uwitwa Mukashyaka Nathalie w'imyaka 38 yitabye Imana. Umurambo we tuwusanga mu nzu y'aho bari bacumbitse.'

Uyu muyobozi w'umurenge yakomeje avuga ko nyuma bamenye ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane ndetse uyu mugore yari amaze kwahukana inshuro eshatu. Yasobanuye ko uru rugo rwagize amakimbirane y'igihe kirekire ariko ba nyirarwo birinda kubijyana mu nzego z'ubuyobozi kugira ngo bafashwe.

Ni na ho ahera asaba abaturage kuyirinda no kwegera ubuyobozi mu gihe habaye ikibazo kuko bubereyeho kubikemura.

Kugeza ubu aba bana bari kwa sekuru mu Karere ka Nyanza, umuyobozi yavuze ko aba bana bazakomeza gukurikiranwa icyakenerwa cyose mu gufasha umuryango kigakorwa.

IGIHE yamenye ko uyu munsi ari bwo hatangiye iperereza ryisumbuye kuri icyo kibazo hanashakwa irengero ry'uwo mugabo ngo ashyikirizwe inkiko.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-yasanzwe-mu-nzu-amaze-iminsi-ine-yishwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)