Ubwo yari afashe ijambo, Minisitiri w'Ubukerarugendo, siporo,ubuhanzi n'umuco mu Bwami bwa Lesotho Motlatsi Maqelepo nyuma y'umuganda batereyemo ibiti, yashimiye abawitabiriye ahamya ko u Rwanda ari igihugu cy'icyitegererezo muri Afurika.
Ati 'Twishimiye kubana namwe muri iki gikorwa rusange cy'abaturage cyo kurengera ibidukikije, turabashimira ku bw'urukundo mwatweretse, tuzataha duhamya ko twahuye n'abaturage beza cyane.'
Uyu muyobozi yavuze ko yishimiye uburyo abaturage b'u Rwanda bagaragaza ko bafitiye icyizere ubuyobozi bwabo, ibitari kugaragara henshi muri Afurika.
Ati 'Reka mbivuge nshize amanga abaturage benshi bo ku Mugabane wa Afurika bagaragaza ko bamaze gutakariza icyizere ubuyobozi bwabo, twishimiye ko abaturage b'u Rwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bwabo kandi ni ibintu byigaragaza kuko u Rwanda ni inyenyeri kuri uyu mugabane.'
Yakomeje ahamya ko Ubwami bwa Lesotho n'ubuyobozi bw'u Rwanda bakomeje inzira bahisemo y'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi, bityo yizeza abari bitabiriye uyu muganda ko utazigera usubira inyuma.
Si Minisitiri w'Ubukerarugendo, siporo, ubuhanzi n'umuco mu Bwami bwa Lesotho Motlatsi Maqelepo gusa wari witabiriye uyu muganda, kuko hari na mugenzi we akaba Minisitiri w'amashyamba n'ibidukikije Adontsi John Letsema.
Ni umuganda ariko kandi wanitabiriwe n'abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Marie Solange Kayisire, Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Harerimana Mussa Fazil n'abandi badepite barimo Speciose Mukandanga, Marie Therese Uwubutatu.
Aba ariko kandi bifatanyaga n'ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwari burangajwe imbere n'Umuyobozi wako Richard Mutabazi.
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Harerimana Musa Fazil, yashimiye abanya-Bugesera babagiriye icyizere bakabatora nyuma yo gutora umukuru w'Igihugu Perezida Kagame yongeraho ko abaturage bakwiye kumva ko bakwiye kumushyigikira.
Ati 'Ntabwo dukwiye kumutererana kuko twamutoye ngo dufatanye, kandi mu bufatanye bwacu ahora atwibutsa ko umuturage ari ku Isonga.'
Harerimana yavuze ko nk'Umutwe w'Abadepite ushinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma kandi biba mu baturage ariyo mpamvu bahitamo kujya kubasura aho batuye kugira ngo bagenzure ko bari ku isonga.