Ni gahunda bwihaye yo kumanuka mu midugudu inshuro eshatu mu cyumweru, bakarebera hamwe bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage hagamijwe guca burundu isiragizwa ryabo.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko iyi gahunda bayihaye ngo bakemure ibibazo bikibangamiye abaturage kandi ko itanga umusaruro kuko mu bibazo bakira, ibirenga 80% birakemurwa.
Yagize ati "Komite nyobozi y'Akarere, abakozi b'Akarere , inzego z'umutekano twese turamanuka tukegera abaturage bacu, tukabatega amatwi, tukumva ibibazo bafite kandi mu by'ukuri umusaruro uragenda uboneka kuko ibibazo byinshi tuvayo bikemutse n'ibidakemukira aho bihabwa umurongo. Ni gahunda twihaye kandi iri gutanda umusaruro."
Bamwe mu baturage bakemuriwe ibibazo muri iyi gahunda, bavuga ko bashimishijwe cyane n'uburyo ubuyobozi bwabakemuriye ibibazo byabo babasanze aho batuye, bakifuza ko iyi gahunda yahoraho kuko mbere basiragizwaga mu nzira bahora bajya kureba abayobozi.
Nirere Françoise yagize ati "Ni byiza kuba abayobozi bo ku rwego rw'Akarere baje hano ku murenge kumva ibibazo by'akarengane dufite, kuko hari igihe uba ufite ikibazo umurenge warakinaniwe bikaba ngombwa ko ujya ku karere kandi no kubona amatike akugeza mu mujyi biba bigoye, iyi gahunda turayishimiye ni nziza cyane."
Akarere ka Musanze kashyize imbaraga muri gahunda yo kwegera abaturage mu buryo bwihariye, babasanga aho batuye kugira ngo abe ariho hakemurirwa ibibazo byabo, babarinda gusiragira kuko batakaza byinshi n'umwanya wo gukora ngo biteze imbere.